Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakora mu bucukuzi bahawe umuburo kuri COVID-19

Umunyamabanga Mukuru wa REWU ubwo yasuraga abakora mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu bihe bya cOVID-19 (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Sendika y’Abakora mu bucukuzi bwa mine na Kariyeri (REWU) yasabye abakozi n’abakoresha mu bucukuzi kurushaho kwirinda COVID 19.

Mu butumwa REWU yageneye abakoresha n’abakozi bo mu bucukuzi bwa Mine na Kariyeri, bugaragaza ko COVID-19 yongeye kwiyongera mu gihugu, bityo bikaba bibutswa ko ari ngombwa kurushaho kwirinda no gukumira icyo cyorezo.

Nk’uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha abivuga, bimwe mu bisabwa abakozi n’abakoresha mu birombe bya mine na kariyeri kimwe n’ahatunganyirizwa umusaruro bagomba kuyubahiriza.

Harimo gupima umuriro abakozi bose mbere yo gutangira akazi, gukaraba neza hifashishijwe isabune n’amazi meza, kwambara agapfukamunwa n’amazuru kabugenewe igihe cyose umuntu ari kumwe n’abandi, kubahiriza amasaha yo kugera mu rugo nimugoroba. 

Abakoresha n’abakozi baributswa kandi ko igihe haba habonetse Uwanduye cyangwa ugaragaweho ibimenyetso bya COVID-19, bakwihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zibegereye kugirango akurikiranwe by’umwihariko.

REWU irongera gusaba abakoresha n’abakora mu birombe bya mine na Kariyeri gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’Inzego za Leta hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID 19.

REWU ikomeje gusaba kandi buri wese ko akomeza kugira uruhare mu kurwanya isambanywa rikorerwa abana hamwe no kubakoresha imirimo ibujijwe. Ubibonye yamenyesha inzego zimwegereye, cyangwa agahamagara kuri telefoni:

Police: 112, 3512; ONE STOP CENTRE: 3029; RIB: 116; RDF: 3945; NPPA (Ubushinjacyaha): 3935; World Vision Rwanda: 7272.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities