Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abiganjemo urubyiruko bitabirye urugendo rwo kwibohora

Mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena 2022, abaturage b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko bitabiriye urugendo rwo kwibohora (Liberation Tour) rubanziriza umunsi nyir’izina wo Kwibohora wizihizwa tariki 4 Nyakanga.

Uru rugendo ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe mu kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibohora.

Ni urugendo rwahereye kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare, aho abitabiriye baturutse mu mirenge yose igize aka karere, babanje guhabwa ibiganiro bigaruka ku butwari n’ubwitange bwagaragajwe n’Inkotanyi ubwo zari ku rugamba rwo Kubohora u Rwanda.

Urugendo rwakomereje Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari agace Inkotanyi zigaruriye bwa mbere mu Rwanda kitwaga “Sentimetero” kagizwe n’uduce twa Tabagwe, Gishuro, Kaborogota, Gikoba, Shonga, Ndego n’igice gito cya Karama.

Muri Santimetero kandi harimo indake ya Gikoba ifite metero ebyiri umanutsemo hasi n’ebyiri z’intambike, iyi ikaba yarimo akameza n’intebe uwari umuyobozi w’urugamba icyo gihe Major General Paul Kagame ari na we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yifashishaga mu gutegura neza urugamba.

Uru rugendo rwo kwibohora “Liberation Tour” rwanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities