Mu minsi ishize ku miyoboro ya YouTube hadutse umuntu wigambye ko yagize uruhare mu rupfu rwa Pasiteri Theogene Niyonshuti wari uzwi na “Inzahuke”. Uyu yavugaga ko bishe Nyakwignedera bakoresheje imyuka y’umwijima,
Kuri ubu amakuru yemezwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha -RIB ni uko uyu witwa Hategekimana Emmanuel yamaze gutabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha.
Hategekimana yagaragaye kuri YouTube yemeza ko ari mu barwaye Pasiteri Theogene aho yagiraga ati “Buriya Theogene nitwe twamutwaye ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nari ndimo .”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, abajijwe impamvu RIB yavuze ko uyu akekwaho gukwirakwiza ibihuha yavuze ko nyirubwite, ubwo yabazwaga yavuze ko yabeshyaga.
Uwitwa Dr Yves Nugabo kuri X yahoze yitwa Twitter yabajije Dr Murangira agira ati “Bjr Nyakubahwa Murangira! Ko muvuga ko akurikiranwaho kukwiza ibihuha, mu byo we yabibwiriye mu bugenzacyaha, yahakanaga ibyo yatangaje kuri YouTube cyangwa namwe yarabibahamirije? Ese namwe niba yarabibemereye ko yari umukozi wa shitani, ubwo byaba ari ibihuha?”
Dr Murangira yamusubije ati “Mu ibazwa rya Hategekimana Emmanuel yasobanuye ko ibyo yatangaje atari byo, ahubwo ngo yashakaga kumenyekana. Ibyo bikorwa rero iyo ubisesenguye wifashishije ingingo z’amategeko, usanga ‘yaratangaje ibihuha’. Nicyo cyaha akurikiranweho. Murakoze gusobanuza!”
Pasiteri Theogene yitabye Imana mu masaha y’urukerera ku wa 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda.
Yari yarafashe imitima ya benshi bitewe n’uburyo yabwirizagamo cyane yifashisha imvugo zikunzwe mu bana bo ku muhanda.
Mu bihe bitandukanye, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruburira rubanda kwirinda gukora ibyaha bifashishije Ikoranabuhanga, dore ko ibi byaha byeze cyane ahanini ugasanga uwabikoze ngo yashakaga ubwamamare cyangwa amafaranga.
Raoul Nshungu









































































































































































