Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Havumbuwe urushinge umuntu azajya aterwa akamara amezi atandatu afite Ubwirinzi kuri Virusi itera SIDA

Raoul Nshungu

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko mu minsi mike hagiye kuza urushinge umuntu azajya aterwa nibura inshuro ebyiri mu mwaka akaba yizeye ko akingiwe Virusi itera SIDA.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yabigarutseho ku wa 13 Nyakanga 2025 i Kigali ahagiye kubera Inama ya 13 y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS). Ubwo abitabiriye iyi nama bifatanyaga n’abanyaKigali muri siporo rusange izwi nka”Car free day”

Minisitiri Dr. Nsanzimana agira ati ”Mu bintu bya SIDA hari ikiri kuvugwa gishya Hari agashinge bagiye kujya batera abantu kakakurinda kwandura Virusi itera Sida.”

Minisitiri Dr Nsanzimana akomeza  yibutsa cyane barimo urubyiruko ko SIDA ikiri ikibazo bagomba kwirinda. Agira ati “Abantu bamwe batekereza ko Virusi itera Sida itagihari. Si byo kuko irahari ndetse iri kwiyongera cyane mu rubyiruko. Gukoresha udukingirizo, kwirinda imibonano mpuzabitsina, ni bwo buryo tubwira urubyiruko ko rugomba gukoresha rwirinda mwirinde aho kugira ngo muzafate imiti ubuzima bwanyu bwose.”

Imibare ya Minisante igaragaza u Rwanda rwahanganye n’iyi ndwara mu buryo bukomeye, kuko nko mu myaka 15%, rwagabanyije ubwandu bushya ku kigero cya 76%. Rwageze ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, izwi nka 95-95-95.

Ni intego ijyanye n’uko 95% by’abafite Virusi itera Sida bazi uko bahagaze, 95% bafata imiti igabanya ubukana, muri abo bari ku miti abagera nibura kuri 95% bagomba kuba batagaragaza iyo virusi mu maraso.

Iyi nama iri kubera mu Rwanda  izamara iminsi itanu kugeza ku wa 17 Nyakanga 2024, izagaruka ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko ubushakashatsi buri gukorwa ngo iyi ndwara ahanini yandurira mu mibonano mpuzabitsina irandurwe.

Ikindi  muri iyi nama hazatangazwa amabwiriza y’uburyo umuti wa ‘Lenacapavir’ uherutse kuvumburwa uzajya ukoreshwa mu rwego rwo gukumira Virusi itera SIDA.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities