Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Psorisis ni indwara itandura ariko ishobora guteza ubundi burwayi

Munezero Jeanne d’Arc

Psoriasis ni indwara y’uruhu, ariko iyo itavuwe neza, ishobora guteza izindi ndwara. Ni indwara abantu benshi batazi neza kuko hari abayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu zitandukanye harimo amahumani cyangwa ibihushi mu gihe yafashe mu mutwe.

Hari kandi abandi bayifata nk’indwara isanzwe y’uruhu, bamwe bakayitiranya n’ibyuririzi bya agakoko ka Virusi itera SIDA. Ibi bituma baha akato abayirwaye.

Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu baragira inama buri wese ko mu gihe abonye ibidasanzwe ku ruhu rwe, kutihutira kugura imiti itandukanye yo kwisiga ahubwo ibyiza ari ukujya bihutira kujya kwa muganga.

Iyi ndwara ni indwara idakira, umuntu abana na yo ubuzima bwe bwose. Ku rundi ruhande iyo itavuwe neza, ishobora gutera izindi ndwara zirimo Diyabete, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ndetse n’indwara z’umutima.

Iyi ndwara ntabwo yandura, ariko ishobora kugaragara mu muryango umwe, uretse ko hari n’abantu bayirwara ntawundi mu muryango wabo uyifite.

Ibi bigaragazwa n’Umuryango Rwanda Psoriasis & Psoriatic Arthritis Organization hamwe n’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, aho bahuguraga abanyamakuru n’abaforomokazi bakorera mu bigo nderabuzima, kugira ngo bajye babasha  kumenya iyi ndwara iyo bahuye n’abayirwaye, bayisobanukirwe, kuko ikiri indwara itaramenyekana neza.

Umunsi Mpuzamahanga wa Psoriasis wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 29 Ukwakira, ufite insanganyamatsiko igira iti “Tumenye indwara ya Psoriasis ariko tunamenye n’izindi zishobora kujyana na yo.”

Uyu munsi wizihizwa hagamijwe kumenyekanisha ubwinshi bw’abantu bafite iyi ndwara mu Rwanda, kuko abaganga bayivura bakiri bake cyane.

Psoriasis ni indwara y’uruhu iterwa n’uko uturemangingo tw’uruhu dukura mu buryo budasanzwe. Bisanzwe, uruhu rw’umuntu muzima ruhinduka buri minsi 21, ariko ku muntu urwaye iyi ndwara, bihinduka mbere y’igihe kandi bigaherekejwe n’ibimenyetso bitandukanye.

Murekatete Valentine ni umukobwa wagize ibyago byo kurwara iyi ndwara akaba ayimaranye imyaka icumi, ariko igihe kinini ntiyari azi icyo arwaye. Yagiye yivuriza mu mavuriro atandukanye harimo no mukinyarwanda, ariko kenshi bamubwiraga ko afite agakoko gatera SIDA (HIV). Nyuma y’ibyo bakamuha na akato abandi nabo bakamumbwira ko ari amarozi akwiye kujya kwivuriza kwa muganga wa Kinyarwanda, kubera ko batari bazi ko ari indwara yihariye.

Agira ati “Nyuma yo kwivuriza mu amavuriro menshi atandukanye, nageze ku bitaro bya Kanombe aho banyakuyeho uruhu bakarujyana gupimwa. Ibisubizo byagarutse bambwira ko ndwaye Psoriasis. Kuva icyo gihe natangiye gufata imiti, kandi ndacyayifata kugeza ubu, kuko ari indwara umuntu abana na yo ubuzima bwe bwose, ikaba idakira. Hari n’izindi ndwara zishobora kuza ziyiyongera, nk’uko nanjye zinyibasira.”

Akomeza avuga ko kubera ko Abanyarwanda batabamenya neza, bakunda kubatinya no kubirinda, ku buryo aho ujya hose gukora usanga bigutera ikibazo, nyamara ari indwara isanzwe nk’izindi. Ati “Njyewe nk’umukobwa ukiri muto, kubona umuntu ungira uwo dushakana biracyari ikibazo gikomeye, kuko hari igihe nakoreraga umuntu akansaba kudakora ku myambaro y’abana be.”

Dr Alice Amani Uwajeneza, inzobere mu ndwara z’uruhu akaba n’umwarimu muri kaminuza ndetse n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga bita ku ndwara z’uruhu mu Rwanda (Rwandan Dermatology Association), avuga ko mu Rwanda hari abaganga 13 b’inzobere mu ndwara z’uruhu, aho 12 bakorera mu mujyi naho umwe gusa akorera mu ntara.

Agira ati “Iyo ababyeyi bombi bafite ubugenge (gene) butera iyi ndwara, umwana babyara aba afite ibyago bingana na 40% byo kuyirwara. Ariko iyo ari umwe mu babyeyi ufite ubwo bugenge, umwana abyaye aba afite ibyago bingana na 20% byo kuyirwara. Bivuze ko iyi ndwara ishobora gusiganwa mu muryango.”

Akomeza avuga ko abantu banywa inzoga cyane nabo baba bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara, kandi iyo byiyongereyeho kunywa itabi cyane, ibyago byo kuyirwara birushaho kwiyongera. Ku isi hose, abantu barenga 3% barwaye iyi ndwara, umubare wifatwa nk’ukomeye.

Imwe mu miti ikoreshwa mu kuyivura yitwa Methotrexate, ikaba ikoreshwa mu kuvura zimwe mu ndwara za kanseri, iz’ubwirinzi bw’umubiri (autoimmune diseases), ndetse n’uburwayi bukomeye bwa psoriasis.

Ariko kandi, iyi miti ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, bityo igasaba ko umuntu ayifata ari munsi y’ukurikiranwa n’umuganga.

Bitewe n’uko ifite ingaruka ziremereye ishobora gutera, bisaba kuyitondera no kuyikurikiranwa hafi n’inzobere mu buvuzi. Buri gihe, ugomba kugisha inama muganga wawe mbere yo gufata cyangwa gukoresha iyo imiti.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities