Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni yaba ari muri DRC

Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Amakuru agera kuri Panorama avuga ko kuva tariki ya 9 Gashyantare 2026, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari i Kinshasa mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, mu ruzinduko rw’akazi rugamije kuganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi avuga ko ateganya guhura n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida Félix Tshisekedi, baganire ku ruhare rwa MONUSCO mu bihe by’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri uru ruzinduko kandi, bitaganyijwe ko, Jean-Pierre Lacroix, azahura n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abahagarariye amadini arimo Kiliziya Gatolika n’abaporotesitanti, mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo by’ihungabana ry’umutekano n’inzira zo kugarura ituze.

Bivugwa ko nyuma ya Kinshasa, ateganya kujya i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’intara ndetse n’abahagarariye AFC/M23, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi no kugabanya umwuka mubi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)  ukomeje guteza impungenge ku rwego rw’igihugu n’urw’amahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities