Romeo Ngarambe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority Rwanda (CMA).
Yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka isoko ry’imari rifite imbaraga, rifunguye ku bashoramari batandukanye kandi rifasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo burambye.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, Marc Holtzman, yavuze ko Ngarambe azanye uburambe bw’imyaka irenga 13 mu bijyanye n’imari, ishoramari n’imikorere y’amasoko y’imari ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje ko afite ubumenyi mu gutegura ingamba z’iterambere, gutanga inama mu by’imari no gufasha ibigo kugera ku ntego zabyo hubahirizwa amategeko n’amabwiriza.
Na ho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimangiye ko Ngarambe afite ubushobozi bwo kuyobora amatsinda akomeye, gutanga isesengura rifasha mu gufata ibyemezo bifite ireme no guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iterambere ry’isoko ry’imari.
Mbere yo kwinjira muri CMA, Ngarambe yari mu buyobozi bukuru bw’ikigo mpuzamahanga Corning Inc., aho yari ashinzwe igenamigambi n’isesengura ry’imari. Yanakoze kandi mu kigo Deloitte & Touche LLP nka Senior Business Risk Consultant, aho yakoraga ku bijyanye n’amasoko y’imari, isesengura ry’ishoramari no kugenzura ibikorwa mu rwego rwo kurengera inyungu z’abashoramari.
Mu bijyanye n’amashuri, afite impamyabumenyi ya Master of Science mu Ibaruramari yakuye muri Binghamton University, ndetse na Bachelor of Science mu Buyobozi bw’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College. Ni kandi umunyamwuga wemewe mu micungire y’imishinga (PMP).
Hortense Mudenge, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, yavuze ko iri shyirwaho rizafasha kurushaho gushimangira imikoranire hagati ya Kigali International Financial Centre, isoko ry’imari n’inzego zigenzura. Yongeyeho ko bizagira uruhare mu gukurura ishoramari mpuzamahanga no kuzamura urwego rw’isoko ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
CMA ikaba ifite inshingano zo gukurikirana imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane, kurengera abashoramari no gukumira imyitwarire ishobora kubateza igihombo, by’umwihariko ku bashoramari bato.











































































































































































