Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

RIB: Ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside Byaragabanutse mu Cyumweru cy’Icyunamo

Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yavuze ko mu cyumweru cyo kwibuka 32 habonetse ibirego 47 by'ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye amadosiye 47 ajyanye n’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi biyishamikiyeho.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026.

Imibare yatangajwe igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu ari cyo cyagaragaye cyane, aho cyihariye amadosiye 22 angana na 44.9%. Hakurikiyeho icyaha cyo guhakana Jenoside cyagaragaye mu madosiye umunani ku kigero cya 16.3%, mu gihe icyaha cyo gupfobya Jenoside cyagaragaye mu madosiye arindwi kuri 14.3%.

Hari kandi ibindi byaha byagaragaye birimo guha ishingiro Jenoside ku kigero cya 12.2%, ingengabitekerezo ya Jenoside ubwayo ku kigero cya 8.2%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside bingana na 2%, ndetse no gusenya cyangwa konona inzibutso za Jenoside na byo bingana na 2%.

RIB igaragaza ko ugereranyije n’icyumweru cy’icyunamo cyo muri 2025, ibi byaha byagabanutse ku kigero cya 38.1%, ibintu ifata nk’intambwe ishimishije mu gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu butumwa bwe, Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda imvugo n’ibikorwa bishobora guteza cyangwa gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimangira ko amategeko azakomeza kubahirizwa ku buryo bukomeye kubo bizagaragaraho.

RIB yasabye kandi abaturage kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, by’umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka, hagamijwe gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubudaheranwa n’ukuri.

Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yavuze ko mu cyumweru cyo kwibuka 32 habonetse ibirego 47 by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities