Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Julius Malema Yakatiwe Igifungo cy’Imyaka Itanu Ahita Ahabwa Uburenganzira bwo Kujurira

Julius Malema uzwiho kuvuga ntacyo yikanga yakatiwe imyaka ibiri y'igifungo

Umunyapolitiki uzwiho kuvuga ntagutinya wo muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamywa n’urukiko icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe no kuyirasisha mu kirere mu nama ya politiki yabaye muri 2018.

‎Nubwo yahawe iki gihano, Malema yemerewe kujurira, bituma arekurwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe iburanisha ry’ubujurire bwe.

‎Uyu muyobozi  abarizwa mu ishyaka rya Economic Freedom Fighters (EFF), rizwiho kugira umurongo wa politiki uharanira impinduka zikomeye. Abamwunganira mu mategeko bo bagaragaje ko amasasu yarashe yari agamije kwishima, bityo ko bitari ibigize icyaha.

Urubanza rwe rwari rwarezwe n’umuryango witwa AfriForum, rumaze igihe rukurikirwa cyane, by’umwihariko kubera amagambo Malema akunze gukoresha mu bikorwa bye bya politiki arimo indirimbo ya kera yo mu gihe cya apartheid igira iti “Kill the Boer.”

‎Uyu muryango wa AfriForum uvuga ko ayo magambo ari imvugo zibiba urwango zishobora guteza ihohoterwa rikorerwa abazungu, nubwo inkiko zatandukanye zagiye zibitera utwatsi zivuga ko bidahuye n’ukuri.

‎Iburanisha ry’uru rubanza ryanyuze kuri televiziyo riri kuba mu mujyi wa Gqeberha, aho abantu benshi bakurikiranye ibyabareye muri uru rubanza byose.

‎Mu gihe urukiko rwari rukomeje gusoma umwanzuro, imbaga y’abashyigikiye Malema yari iteraniye hanze y’urukiko, yambaye ingofero zitukura zisanzwe ziranga EFF, baririmba indirimbo z’ishyaka.

‎Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo, Malema yagejeje ijambo ku bamushyigikiye, ashinja umucamanza Twanet Olivier ivangura rishingiye ku ruhu. Yavuze ko imyanzuro y’urukiko itari iye bwite, agira ati: “Hari ukuboko kutagaragara kuyobora uko urubanza rugenda.”

‎Ishyaka rya EFF ryagize amajwi atageze ku 10% mu matora rusange ya 2024, rikaba rifite imyanya 39 mu Nteko Ishinga Amategeko. Rivuga ko uru rubanza ari umugambi wo gucecekesha umuyobozi waryo uzwiho kuvuga ashize amanga.

‎Bamwe mu bayoboke baryo bamaze gutangaza ko bashobora gukora imyigaragambyo mu gihe Malema yaba afunzwe burundu.

‎Icyakora, urukiko rwashimangiye ko urubanza rutarebaga ishyaka, ahubwo rwarebaga n’umuntu ku giti cye, rugira ruti: “Si ishyaka rya politiki ryahamijwe icyaha hano… ni umuntu ku giti cye.”

‎Amategeko ya Afurika y’Epfo akaba ateganya ko umuntu wakatiwe igifungo kirenze umwaka umwe, kandi imyanzuro yose y’ubujurire yarangiye, adashobora gukomeza kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Julius Malema uzwiho kuvuga ntacyo yikanga yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities