Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Ifoto ya Trump Ikoreshejwe AI Ikomeje Guteza Impaka ku Mbuga Nkoranyambaga

Nyuma y'uko ashize hanze ifoto ameze nka Yezu igihe yakizaga abarwayi Donald J. Trump Perezeda wa America yashize hanze indi foto yegamye mu gituza cya Yesu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ahagaragara ifoto ikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), imugaragaza ari kumwe na Yezu.

Iyo foto yashyizwe ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 15 Mata 2026, igaragaza Trump asa n’uwegamiye mu gituza cya Yezu uri inyuma ye, amushyizeho amaboko nk’umuntu uri kumuha ihumure. Amagambo yayiherekeje yerekanye ko hari abatayishimye, aho yagize ati “ndumva ari byiza.”

Iyi foto ije ikurikira indi Trump yari aherutse gushyira hanze, aho yigaragazaga mu buryo bumwe n’ubwa Yezu akiza abarwayi, ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki.

Mu bisobanuro yatanze mbere, Trump yavuze ko iyo foto yamugaragazaga nk’umuntu ufasha abandi kugira ubuzima bwiza nk’uko umuganga abigenza. Yanongeyeho amagambo akomeye agaragaza uko abona uruhare rwe ku Isi, ati: “Iyo ntaza kuba Perezida, Isi iba yarabaye umuyonga.”

Ibi bikorwa bye bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje ibibazo bikomeye bya dipolomasi, cyane cyane mu biganiro n’Igihugu cya Iran ku bijyanye n’intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026.

Ibiganiro byahuje impande zombi ku wa 12 Mata 2026 byamaze amasaha 21, ariko ntibyatanze umusaruro witezwe kuko habayeho kutumvikana ku bijyanye n’ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire. Amerika ishinja Iran kudashaka kureka gahunda yayo yo kuzitegura, mu gihe Iran nayo igaragaza ko ifite impungenge ku mutekano wayo.

Nubwo ibyo biganiro bitageze ku ntego, Trump yatangaje ko hari icyizere ko intambara ishobora kurangira vuba, atabanje gusubira ku masezerano y’agahenge k’igihe gito yari yarashyizweho mbere.

Iyi myitwarire ya Trump, ihuzwa n’imvugo n’amashusho ashyira hanze, ikomeje gutuma hibazwa byinshi ku ruhare rw’abayobozi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga no ku ngaruka zayo mu bihe by’ingaruka za politiki n’umutekano mpuzamahanga.

Nyuma y’uko ashize hanze ifoto ameze nka Yezu igihe yakizaga abarwayi Donald J. Trump Perezeda wa America yashize hanze indi foto yegamye mu gituza cya Yesu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities