Connect with us

Hi, what are you looking for?

Kwibuka

“Namwe rubyiruko mugomba kurinda ibyagezweho mugahangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside”, Minisitiri Nkurikiyinka

Christine Nkurikiyimana Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda

Ku wa 26 Mata 2026, mu Karere ka Ruhango, ku Rwibutso rwa Kinazi, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibandwa ku mateka yaranze aka gace kazwi nk’amayaga.

Iki gikorwa cyahuje abarokotse Jenoside, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abaturage, bibuka amateka ashaririye yaranze Jenoside n’uburyo yarangiye.

Mu buhamya bwe, umwe mu barokotse Jenoside muri aka gace, Innocent Munyawera, yagarutse ku buryo Jenoside yateguwe hakiri kare, ndetse bamwe mu Batutsi bakabwirwa ibyari bigiye kubabaho bakabifata nk’ibidashoboka. Yagize ati:
“Uwo musore witwaga Rutanga yanyuze iwacu, twari duhagaze ku irembo twese, yarahagaze araseka aratubwira ati: ‘Uko muhagaze aho ngaho, ntibizabatungure nta numwe usigaye.’ Batangiye kurasa batera ama gerenade, ubwo natwe twiruka n’inka zitwirukaho nazo zihunga. Hajyaga haza abasirikare b’interahamwe, bagasoma bati: ‘ kanaka kanaka baragushaka’ kuberako imyirondoro yacu babaga bayifite. Bishe abantu, icyo gihe abagabo babaye nkabashize batangira gutwara abakobwa.”

Yakomeje avuga ko ubwo ingabo za RPF-Inkotanyi zageraga muri aka gace, hari abari batarazimenya bagahitamo kuzihunga, ariko nyuma zaje kubahumuriza zibafasha no kurokoka. Ati:
“Izumvaga ko zije kudukiza twebwe twarazihunze. Gusa nyuma twahuye n’Inkotanyi ziratubwira ziti ‘ni muhumure.”

MUNYAWERA Innocent, warokokeye muri aka gace Genocide yakorewe abatutsi

Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu, Komiseri ushinzwe urubyiruko, uburezi n’umuco, Aline Benigne Mpinganzima, yavuze ko kwibuka bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cyo gusubiramo amateka gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gushimangira inshingano zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Yagize ati: “Bavandimwe kwibuka si ugusubiramo amateka gusa, ni ugusubiza amaso inyuma, bikatwibutsa gufata inshingano zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, no gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.”

Yakomeje asaba ababyeyi kwigisha abana amateka nyayo, ndetse anashishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kurinda ukuri kw’amateka, agira ati: “Babyeyi, mureke twigishe abana bacu amateka tutayagoreka. Rubyiruko, muri imbaraga z’igihugu cyacu, mufite inshingano yo kumenya amateka y’igihugu cyacu, mukarwanya abashaka kuyagoreka no kuyahindura uko atari, murasabwa kuba abarinzi b’ukuri, abaharanira ubumwe n’amahoro no kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside.”

Aline Benigne Mpinganzima komiseri ushinzwe urubyiruko, uburezi n’umuco muri Ibuka

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkurikiyimana, yagarutse ku mateka yateguye Jenoside kuva mu 1990, agaragaza uruhare rw’ubuyobozi bw’icyo gihe mu kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Kuva mu kwakira 1990, abayobozi batandukanye, barimo aba selire, aba konseye naba burugumesitiri, bakoresheje inama zishishikariza abahutu kwanga abatutsi. N’ibisanzwe ko Jenoside idashoboka idashyigikiwe na leta, muri Mata 1994, igihe umugambi wa Jenoside washyirwaga mu bikorwa, leta yiyise iy’abatabazi yari iyobowe na Dr. Sindikubwabo Theodore, yashize mubikorwa umugambi wayo wari warateguwe igihe kirekire.”

Yakomeje asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kurwanya abapfobya Jenoside n’abagifite ingengabitekerezo yayo, agira ati: “Ariko nanone, hirya no hino ku Isi haracyagaragara abahunze batarava ku izima bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Namwe rubyiruko mugomba gufata iya mbere mukurinda ibyagezweho, guhangana n’ipfobya ry’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, mugahangana n’abagifite ingengabitekerezo yayo.”

Christine Nkurikiyimana Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n’abashaka guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda.

Amateka agaragaza ko tariki ya 30 Gicurasi 1994 ari bwo ingabo za RPF Inkotanyi zinjiye mu mujyi wa Ruhango, zigamije guhagarika Jenoside no gutabara abahigwaga.

Urwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 63,293 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gikorwa cyo kwibuka, hanashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 35, mu rwego rwo gukomeza kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Komiseri Aline Benigne Mpinganzima

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities