Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Itsinda ryahujwe na Whatsapp ryunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iruhukiye rwibutso rwa Musha

Jeanne d’Arc Munezero

Amateka asobanura Jenoside yakorewe Abatutsi babonye kandi baniyumviye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Musha ruherereye mu karere ka Rwamagana, yabakoze ku mutima, kuko hari byinshi bamenye baniyemeza ko bagomba gukora uko bashoboye ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ku wa 27Kamena 2026, itsinda rigizwe n’abagabo, abagore n’urubyiruko bahujwe na rumwe mu mbugankoranyambaga (WhatsApp), Inkoramutima, rigizwe n’abantu basaga 70 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Musha, mu karere ka Rwamagana. Beretswe kandi basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace. Abenshi muri bo ni ubwa mbere basuye uru rwibutso, abandi bari baratasobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muyoboke Jean Pierre, uyoboye iri tsinda Inkoramutima, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Panorama, avuga ko bahuye bataziranye, ariko uko bagiye bagirana ibiganiro barushijeho kunga ubumwe, mu bikorwa byabo biyemeza kujya basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu ni ku nshuro ya karindwi basura inzibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse, ariko kandi bakigisha n’abakiri bato kugira ngo na bo barusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Twishyize hamwe kugira ngo tubane, twungurane ibitekerezo ariko kandi turusheho kunga ubumwe. Impamvu twahisemo gusura inzibutso ni uburyo bwo gufasha bagenzi bacu mu bihe biba bitoroshye nk’ibi kandi nta n’ubwo tuba dushaka kwibagirwa amateka yaranze u Rwanda rwacu, kubera ko harimo bamwe muri twe bari bakiri bato, hakaba hari byinshi bakeneye kumenya kandi amateka yacu bikaba n’umwanya wo kuyasanziza bamwe muri twe batayabayemo.”

Muyoboke akomeza avuga ko gusura inzibutso, byatumye basobanukirwa kurushaho amateka yaranze u Rwanda, kuko iyo basuye urwibutso rwa Jenside yakorewe Abatutsi, barushaho gusobanukirwa uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa muri ako gace.

Akomeza agira ati “Twabwe nk’abantu bakuru tugiye twigumira mu rugo ntidusure inzibutso, abana bacu ntabwo bazamenya ibyabaye. Ariko iyo duhagurutse tukereka isi yose ko tutabyishimiye, biduha imbaraga zo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abashaka kugoreka amateka yacu. Bituma tubasha no gufata ingamba zo kurwanya ikibi cyose, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose, kandi tukanigisha abato kwirinda ababashuka babashora mu byaha no mu ngeso mbi.”

Uwimana Hamida, ni umwe mu bagize itsinda Inkoramutima. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umubyeyi ukiri muto. Avuga ko ibyabaye ku babyeyi cyangwa abana yabirebeshaga amaso ye, azi agahinda karimo icyo gihe. Byatumye afata ingamba ko atazihanganira icyatuma byogera kuba, kuko bamwiciye abavandimwe, abana bicirwa mu masoye basaba imbabazi ndetse n’ababyeyi bagenzi be bishwe rubi, bahohoterwa kuba akiriho abishimira Imana kandi ari isomo atazibagirwa.

Agira ati “Icyo nabwira ababyeyi, ni bo batanga uburere, bagomba kujya bazana abana bakabereka ibyabaye, bakamenya Jenoside yateguwe kandi yakozwe n’urubyiruko. Bigishe abana gukunda igihugu, kubaha amateka, kandi ntibakigire ntibindeba.

Babareke basure inzibutso barebe ibyabaye na ho byagiye bibera bige amateka bamenye nabayihagaritse, ikindi nabatariciwe ntibakumve ko gusura inzibutso bitabareba kuko aha niho amateka amenyerwa kandi ashobora ku gusubiza no mu bumuntu n’ubwo waba ufite umutima wa kinyamatswa, ariko iyo ubonye ibyakorewe abantu, ukabona inzirakarengane zishwe, abana uburyo bicwaga; nk’umubyeyi amabere ahita yikora n’iyo waba utonsa. Rero iyo abantu basuye inzibutso bahigira byinshi bibafasha guhindura imyumvire kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ndagijimana Jean Paul, Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Musha, yashimiye itsinda Inkoramutima kuba bashoboye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musha, anabasobanurira mu ncamake amwe mu mateka yahabereye.

Asobanura ko abahungiyemuri Kiliziya ya Musha, ari naho hari uru rwibutso, babanje kwicishwa inyota, kuko abicanyi baciye amatiyo yazanaga amazi, babicisha inzara n’inyota. Asaba ko n’abandi bajya basura inzibutso, kuko bibafasha kumenya amateka kandi byajya binatuma abazikoze babasha kujya berekana aho abo bishe babashyize, bagashyingurwa mu cyubahiro.

Agira ati “Kuba abantu basura inzibutso ni byiza, kuko uko abantu babohoka bakaza, byazatuma abakoze Jenoside na bo bahagera bakatwereka aho batabye abataraboneka. Icyo dusaba ni uko abarangije ibihano byabo na bo bakwiye kubohoka bakadufasha nk’abarotsotse Jenoside kumenya amakuru y’aho bajugunye abacu, na bo tukabashyingura mu cyubahiro.”

Akomeza avuga ko Abatutsi bahungiye muri Kiliziya ya Musha barengaga ibihumbi cumi na bitanu (15,000) ariko abishwe bose batashoboye kubabona ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Avuga ko kumenya ayo makuru byabafasha kuruhura imitima. Asaba kandi urubyiruko kwirinda imyumvire ibashora mu bibi ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musha ruruhukiyemo imibiri 23,363 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Akarere ka Rwamagana karimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 11.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities