Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko urugendo rwo Kwibohora igihugu rutarangiriye mu 1994, ahubwo ko rugomba gukomeza kubakwa na buri gisekuru, asaba Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukomeza kurinda ibyagezweho no kugira uruhare mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’iterambere.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, aho yagaragaje ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kubungabunga ibyo igihugu kimaze kugeraho no gutanga umusanzu mu kubaka ejo hazaza hacyo.
Perezida Kagame yashimangiye ko amahoro, ubumwe n’iterambere ari byo bikwiye gukomeza kuba inkingi z’iterambere ry’u Rwanda, asobanura ko Kwibohora ari urugendo ruhora rukomeza uko ibihe bisimburana.
Ati: “Ni inshingano zacu kureba ko buri Munyarwanda abaho mu mahoro kandi agatera imbere mu gihugu cye. Ni yo mpamvu urugendo rwo Kwibohora rutazigera rurangira, ahubwo ruzakomeza kugendana n’ibihe.”
Yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, arwibutsa ko amahirwe ruzagira azashingira ku byemezo rufata uyu munsi. Yarusabye kwamagana amacakubiri no gukorera hamwe mu nyungu z’igihugu.
Ati: “Ejo hazaza dukwiye hari imbere yacu. Nidukomeza kwimakaza ubumwe, tukamagana amacakubiri ayo ari yo yose, kandi tugashyira imbaraga zacu mu kubaka igihugu turi umwe, nta kizatunanira kugeraho.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kamaro k’umutekano, avuga ko ari wo shingiro ry’ubuzima n’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Yashimangiye ko kuwurinda bidakorwa kugira ngo u Rwanda rushimwe n’abandi, ahubwo ari ukugira ngo Abanyarwanda bakomeze kubaho batekanye.
Ati: “Umutekano wacu ni wo shingiro ry’ukubaho kwacu. Ntidushaka kuwugira kugira ngo dushimwe n’abandi. Iyo nta mutekano uhari, nta kindi cyose cyashoboka.”
Yanaburiye ko ingengabitekerezo mbi zigeze guteza u Rwanda ibyago zitarashira burundu, avuga ko zigikomeje kugaragara mu buryo butandukanye hirya no hino mu karere, bityo ko zitagomba na rimwe gufatwa nk’aho zitagifite ingaruka.
Ati: “Icyakora, ibi bitekerezo bibi ntibiracika burundu. Biracyagaragara mu buryo butandukanye kandi biracyagaragara mu karere kacu. Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije ku buryo tutazongera gufata bene izo ngengabitekerezo nk’aho nta cyo zitwaye.”
Umukuru w’Igihugu yanashimiye abasirikare bahoze bagize Ingabo za RPA, ashimangira ko ubutwari n’ubwitange bwabo ari byo byahinduye amateka y’u Rwanda. Yavuze ko n’ubwo benshi muri bo batabonye igihugu cy’uyu munsi, ibyo baharaniye bigaragarira mu Rwanda rwateye imbere ruriho ubu.
Ati: “Ndashimira abasirikare ba RPA ku butwari n’ubwitange bwahinduye amateka y’igihugu cyacu. Benshi muri bo ntibagize amahirwe yo kubona uyu munsi, ariko ibyo baharaniye bigaragarira mu Rwanda tubona uyu munsi.”
Buri mwaka ku wa 4 Nyakanga, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora, wizihiza ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ikorwa ry’Ingabo za RPA ryagaruye amahoro, umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse rikaba n’umwanya wo kuzirikana urugendo igihugu gikomeje rugana ku iterambere rirambye.

Perezida Kagame yagaragaje ko urugendo rwo kwibohora ari urwa buri wese

















































































































































































