Connect with us

Hi, what are you looking for?

Kwibuka

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuba umusingi wo kubungabunga amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite uruhare rukomeye mu kurinda ibyagezweho igihugu cyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, arusaba gukomeza kwimakaza ubumwe no guharanira amahoro arambye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe “Igihango cy’Urungano”, ryahurije hamwe abarenga 2000 muri Intare Conference Arena i Kigali. Iri huriro ryabaye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 32 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye iri huriro baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa, hibandwa ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu kirangwa n’ubwiyunge n’iterambere.”

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukomeza gushyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda no guharanira ko igihugu gikomeza kuba ahantu h’amahoro, ubumwe n’iterambere. Yibukije ko ejo hazaza h’u Rwanda hishingiye ku rubyiruko rw’uyu munsi n’ibyo ruzahitamo gukora.

Yagize ati: “Mwebwe urubyiruko n’abari b’uyu munsi mufite umukoro ukomeye wo kurinda no kubungabunga amahoro n’umutekano dufite kandi bikajyana n’imibereho myiza mu nzego zose z’iterambere.Mufite byinshi byo guheraho mukubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’abanyarwanda itajegajega”.

Yakomeje asobanurira urubyiruko ko igihugu cyifuza gukomeza gutera imbere no kuba icyitegererezo ku ruhando mpuzamahanga kidashobora kubigeraho mu gihe hari abakirangwa n’amacakubiri cyangwa ibitekerezo bishobora gusubiza inyuma urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urubyiruko rugomba gukoresha amahirwe rufite mu kubaka igihugu gifite icyerekezo gihamye, kirangwa n’ubufatanye, ubudaheranwa ndetse no kurwanya ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano byagezweho n’Abanyarwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities