Connect with us

Hi, what are you looking for?

Kwibuka

I Paris hagiye gufungurwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame na Macron bagiye gufungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Paris

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, biteganyijwe ko ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026 bafungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatswe mu mujyi wa Paris.

Uyu muhango ufatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu mubano uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, nyuma y’urugendo rw’ibihugu byombi rwo kubaka ukwizerana, kwibuka amateka no guteza imbere ubwiyunge bushingiye ku kuri.

Urwo rwibutso rwiswe L’Archive, rwakozwe n’umunyabugeni Grada Kilomba, rugamije kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zayizize mu 1994.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’u Bufaransa agaragaza ko uru rwibutso ruzaba ahantu hihariye ho kwigishiriza amateka no gukomeza kuyahererekanya hagati y’ibisekuru bitandukanye, hagamijwe kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside.

Muri uwo muhango, hateganyijwe ijambo rya Perezida Kagame na Perezida Macron, ndetse n’irya Meya wa Paris, Emmanuel Grégoire. Hazanavuga n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Uwimbabazi Jeanne, uzatanga ubuhamya bwibutsa amateka igihugu cyanyuzemo.

Abazitabira iki gikorwa bazanataramirwa n’umuhanzi Gaël Faye, uzasoma igisigo cyanditswe n’umwanditsi Béata Umubyeyi Mairesse, na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibiro bya perezida w’u Bufaransa yagaragaje ko iki gikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rw’ibihugu byombi rwo guhangana n’amateka no gukomeza kubakira ku kuri.

Yagize iti: “Uyu muhango uje ukurikira urugendo rwo kwibuka n’ubwiyunge bwaharaniwe mu myaka myinshi ishize hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda binyuze mu biganiro, umurimo uhuriweho w’ubushakashatsi no guharanira ukuri, kuzirikana uruhare rw’u Bufaransa byakozwe na Perezida Macron ubwo yasuraga u Rwanda muri Gicurasi 2021, nk’igikorwa cyashyizweho mu rwego rwo kwigisha no kongera imbaraga zishyirwa mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside.”

Urugendo rwo kwegerana hagati y’ibihugu byombi rwafashe indi ntera muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda, akemera ko igihugu cye gifite uruhare rw’amateka mu byabaye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yavuze ko nubwo u Bufaransa butagize uruhare rutaziguye muri Jenoside, hari amakosa n’inshingano z’amateka igihugu cye kigomba kwemera no kuzirikana. Ibyo byafunguriye inzira umubano mushya hagati ya Kigali na Paris ushingiye ku kuri, ubwubahane no gufatanya mu nyungu z’ibihugu byombi.

Nyuma y’ikorwa ry’ifungurwa ry’uru rwibutso, Perezida Kagame na Perezida Macron bazakomeza ibiganiro byabo mu nama no ku meza y’abakuru b’ibihugu izabera mu Ngoro ya Élysée, aho biteganyijwe ko baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo bireba akarere n’isi muri rusange.

Perezida Kagame na Macron bagiye gufungura ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Paris

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities