Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atagomba gufatwa nk’ibyabaye ku bw’impanuka, ahubwo ko yaturutse kuri politiki mbi n’ubuyobozi bwashyigikiraga ibikorwa by’urwango n’urugomo kugeza bigeze ku rwego rwo gufatwa nk’ibisanzwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kamena 2026 mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe na Unity Club Intwararumuri. Perezida Kagame yibukije ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo yaturutse ku miyoborere n’uburere byari byarahaye intebe ibikorwa bibi.
Yagize ati: “ Amateka yabaye mu gihugu cyacu, ntabwo ari impanuka yabaye, oya. Ni politiki mbi, ni uburere bubi, ibikorwa bibi bigakorwa ndetse umuntu agashimirwa ko yakoze ibikorwa bibi cyangwa se bikageraho byumvikana ko ntacyo bitwaye, ubwo bikaba umuco.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari uruhare rw’amahanga mu byabaye, Abanyarwanda na bo bagomba kwemera uruhare bagize kuko Jenoside itashoboraga gushyirwa mu bikorwa abaturage batabyemeye.
Ati: “ Umuntu yaza akakubwira ati: uyu muturanyi wawe, uyu muntu muvukana mufitanye amateka imyaka mirongo, magana, ni umuntu mubi ntukwiye kugira aho muhurira. Uwo yazanye amatwara mabi birumvikana ni umuntu mubi ariko wowe ubyemera ute? Nta ruhare ubifitemo. Abantu babigusizemo babifitemo uruhare ariko wowe wabyemeye ntarwo ufitemo, byaba bivuze iki se? Ubu tuzemera ko abirabura ko turi ingirwabantu nk’uko babivuga, ariko iyo wemeye bikagenda nk’uko byagenze mu gihugu cyacu uba wabyemeye”.
Perezida Kagame yanagiriye inama urubyiruko, cyane cyane urwiga mu mahanga, kurinda indangagaciro zarwo no kutemera gukururwa n’imyumvire ishobora kurutandukanya n’umuco n’amateka byarwo.
Yagize ati: “ Mwebwe rero mukiri bato, mujya hariya hanze mukajya kwiga, ubundi ku buryo busanzwe usanga uko mukora mu mashuri ntacyo babarusha ariko wataha, ugataha wamize ibintu bimwe bunguri bikuvana kuba icyo uri cyo bishaka kukugira icyo aho uvuye, byaba ari bibi, ukumva ushaka kuba undi muntu. Kandi ntubone ko muri icyo kibi ari kugushyiramo harimo wowe, we atarimo nawe ukacyemera.”
Mu gusoza, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko kubabarira mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge, agaragaza ko ari urugendo rutoroshye ariko rukenewe. Yibukije ikiganiro yagiranye n’umukobwa w’umunyeshuri wamubajije impamvu urubyiruko rusabwa kubabarira, amusubiza ati: “ Impamvu ni uko ari wowe ufite icyo utanga, icyo navugaga ni mwe mwababarira.”
Yasobanuye ko icyemezo cyo kongera kwakira abakoze Jenoside mu muryango nyarwanda kitafashwe kubera uburemere buke bw’ibyaha bakoze, ahubwo cyari kigamije guha igihugu amahirwe yo kongera kubaka ubumwe no gusigira urubyiruko isomo ry’amateka rituma ibyabaye bitazongera ukundi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Nama Nyunguranabitekerezo yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe

















































































































































































