Mu gihe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje hirya no hino mu gihugu, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryagarutse ku mateka y’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside byabaye intandaro y’amahano yabaye mu Rwanda mu 1994, rinasaba urubyiruko gukomera ku bumwe n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026, gihuriza hamwe abagize umuryango mugari wa ICK n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.
Mu kiganiro cyatanzwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutsibuka Innocent, umwarimu muri iri shuri, yasobanuye uko ubuyobozi bwabayeho mbere no mu gihe cya Jenoside bwakoresheje amacakubiri n’ivangura mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Babujijwe uburenganzira bwose bari bafite burimo kwimwa ubuyobozi, akazi, passport n’ibindi. Hashizweho indangamuntu bise ‘Ihuku’ bandikagaho umuhutu, umututsi cyangwa umutwa.”
Yanagaragaje ko ibitangazamakuru byakoreshejwe cyane mu gukwirakwiza urwango no gutegura Jenoside, bikomeza gushora abaturage mu bikorwa byo kwica Abatutsi, aho yagize ati: “Hanakoreshejwe kandi ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Rwanda, ikinyamakuru Imvaho, RTLM na Kangura nimero ya 6, yibutsaga amategoko 10 y’abahutu.”
Ubuhamya bwa Mukabagire Marie Jose na bwo bwagarutse ku bwoba n’akaga abatutsi bahuye na byo nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ku wa 6 Mata 1994.
Ati: “Ku itariki 6/4 nibwo twamenye ko indege ya Habyarimana yaguye, kuva ubwo twabuze amahoro, ubwoba buradutaha, n’abaturanyi batangira kutureba nabi ntihagira uwongera kutuvugisha……..Twatangiye kumva amajwi ahamagara agira ati ‘yemwe yemwe, abitwa abahutu nibagaruke, abatutsi bo mubice cyangwa bakomeze ntabwo tubakeneye.”
Shyaka Gaspard wari Uhagarariye Umuryango Ibuka ku rwego rw’igihugu, yavuze ko Jenoside itatunguranye ahubwo yari yarateguwe igihe kirekire binyuze mu guhindura isura y’Abatutsi no kubambura uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Jenoside yarateguwe, iranigishwa, abatutsi bamburwa ubumuntu, bitwa inyenzi, inzoka, inyangarwanda ndetse n’abanyamahanga, ubuyobozi bubi bugenda bwica bamwe abandi barafungwa bitwa ibyitso. Bigize mu 1994, umugambi wo getsemba abatutsi ushirwa mu bikorwa.”

Shyaka Gaspard wari Uhagarariye Umuryango Ibuka ku rwego rw’igihugu
Umuyobozi Mukuru wa ICK, Prof. Padiri Dushimimana Fidelè, yavuze ko amateka ya Jenoside akwiye kubera isomo abakiri bato n’Isi yose muri rusange, agira ati: “Jenoside yakorewe abatutsi n’igikomere gikomeye mu mateka y’u Rwanda ndetse n’Isi yose, ariko kandi bikwiye no kutubera isomo rikomeye ritwibutsa ko urwango, ivangura n’ubugome bishobora koreka igihugu mu gihe bitarwanyijwe hakiri kare.”

Uwa kabiri uturutse ibumoso, umuyobozi Mukuru wa ICK, Prof. Padiri Dushimimana Fidelè
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi wako Kayitare Jacqueline yashimangiye ko guhagarika Jenoside kwabaye intangiriro yo kongera kubaka igihugu no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Guhagarika Jenoside, byabaye umusingi uhamye wo kongera wo kongera kubaka igihugu cyacu, kubaka indangagaciro, n’ihame duhuriyeho ry’ubunyarwanda. Uyu munsi turabibona ko urubyiruko mukunze ikoranabuhanga, ariko ni ngombwa ko mu menya ibizima n’ibibi biri kuri izo mbugankoranyambaga. Kugira ngo ibyo tuzabigereho, dukomere kundangagaciro zacu, tuzirikane aya mateka akomeye twanyuzemo tunazirikana ko ari amasomo dushobora kubakiraho tukubaka u Rwanda twifuza.”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline
Imibare y’ubushakashatsi bw’inzego za Leta igaragaza ko u Rwanda rugeze ku kigero cya 95% mu bumwe n’ubudaheranwa, mu gihe igihugu gikomeje iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyamanjirijwe no Gushyira indabo ku rwibutso rwa Kabgayi

Prof. Padiri Dushimimana Fidelè yashize indabo ku rwibutso

Abayobozi ba kaminuza, umuyobozi w’akarere ndetse n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abandi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32

Hafashwe umunota wo kwibuka mbere yo gutangira ibiganiro

Urubyiruko rw’abanyeshuri ba ICK n’abandi, bifatanyije mu Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

















































































































































































