Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibigo bya Leta 76 biratangira kubarizwa mu ruhame n’Inteko Ishinga Amategeko

Panorama

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) igiye gutangira igikorwa cyo kubariza mu ruhame, kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, aho inzego 76 zizatanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

“Intego yacu y’ibanze ni ugukurikirana ko buri faranga rya Leta ryakoreshejwe icyo ryateganyirijwe, ko ryakoreshejwe ku gihe kandi ko hatabayeho gusesagura. Kubariza mu ruhame ntibigamije gusa kubazwa amakosa, ni n’umwanya inzego za Leta zigaragaza uburyo bwo kuyakosora no kunoza imikorere, hagamijwe gukoresha neza umutungo wa Leta mu nyungu z’Abanyarwanda.” Perezida wa PAC Muhakwa Valens

Inzego, imishinga n’ibigo byatumijwe byatoranyijwe hashingiwe kuri ibi bikurikira:

  • Inzego zabonye biragayitse (advserse opinion) haba muri bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money);
  • Inzego zabonye byakwihanganirwa (qualified opinion) mu igenzura ry’agaciro k’umutungo (value for money)
  • Inzego zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka;
  • Inzego zakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities