Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

RTDA yatangaje aho gahunda yo kubaka umuhanda Kigali-Muhanga igeze

Umuyobozi mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yasobanuye aho umushinga wo kuvugurura umuhanda Kigali - Muhanga igeze avuga bagiye gutanga isoko kubazawukora

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko kiri mu myiteguro ya nyuma yo kubona rwiyemezamirimo uzubaka umuhanda Kigali-Muhanga, umwe mu mihanda ifatiye runini ubwikorezi hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.

Ibi byatangajwe mu gihe uyu muhanda umaze imyaka irenga itanu urengeje igihe wari waragenewe gukora nyuma y’ivugururwa riheruka gukorwa mu mwaka wa 2000. Ubuyobozi bwa RTDA buvuga ko imyiteguro y’umushinga igeze kure, ku buryo biteganyijwe ko muri Nzeri 2026 hazaba hamaze kuboneka sosiyete izawushyira mu bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yasobanuye ko impamvu umushinga watinze gutangira zishingiye ku mpinduka zabaye mu myiteguro ndetse no ku buryo bwo gushaka inkunga yo kuwushyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Twarangije gukora inyigo, uzakora ubugenzuzi arahari, […] isoko twarishyize hanze, rizafungurwa ku wa 11 Kanama, kugira ngo dutangire urugendo rwo kubaka umuhanda. Kuri ubu hari ibikorwa byo kuvugurura turi kugenda dukora.”

Mu rwego rwo gusobanukirwa igihe nyacyo imirimo izatangirira, Perezida wa PAC, Depite Muhahwa, yabajije niba kubaka uyu muhanda bizatangira muri Kanama uyu mwaka. Mu gusubiza, Imena Munyampenda yavuze ko icyo gihe hazaba hatangiye igikorwa cyo kwakira no gusuzuma ibiciro by’abapiganwa.

Ati: “Ni bwo bazaba batanze ibiciro byabo, hanyuma muri Nzeri hazaba harangiye isuzuma ry’isoko, MINECOFIN iracyakomeza kudufasha, dushaka kubitangira muri Kanama tukabaha raporo, dukeneye ubufasha bwo kugira ngo tubasabe baduhe igisubizo vuba hanyuma muri Nzeri tube dufite ushyira mu bikorwa umushinga kugira ngo dutangire akazi.”

Uyu mushinga uzaterwa inkunga n’inguzanyo Leta y’u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, ifite agaciro ka miliyoni zisaga 120 z’amadolari y’Amerika. Amafaranga azifashishwa mu kwagura no kuvugurura uyu muhanda kugira ngo ushobore guhangana n’ubwiyongere bw’imodoka n’ibikorwa by’ubukungu bikomeje kwaguka.

Biteganyijwe ko igice cya kilometero 12,2 kizava mu gace ka Nyabugogo kikagurwa kikagira inzira enye, mu gihe ibindi bice bizakomeza kuvugururwa hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruzwa. Hari kandi ibice byo mu Kivumu no mu Mujyi wa Muhanga bizashyirwamo inzira enye kugeza hafi y’Ibitaro bya Kabgayi.

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko kuwagura no kuwuvugurura bizafasha kugabanya umubyigano, impanuka ndetse no koroshya ubwikorezi hagati ya Kigali n’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Umuyobozi mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yasobanuye aho umushinga wo kuvugurura umuhanda Kigali – Muhanga igeze avuga bagiye gutanga isoko kubazawukora

Umuyobozi mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda yasobanuye aho umushinga wo kuvugurura umuhanda Kigali – Muhanga igeze avuga bagiye gutanga isoko kubazawukora

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities