Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagabo bangana na 61% ntibagira inzu zabo bwite

RDHS 2025 igaragaza itandukaniro mu mutungo, ikoranabuhanga n’uruhare rw’abagore n’abagabo mu byemezo by’urugo

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwerekana ko hakiri itandukaniro hagati y’abagore n’abagabo ku bijyanye no gutunga umutungo bwite, gufata ibyemezo by’imari, ndetse no kugera ku ikoranabuhanga, nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburinganire.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 30 Kamena 2026 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ku bijyanye n’amazu, 5% by’abagore ari bo batunze inzu bwite, mu gihe 35% bazifatanya n’abo bashakanye. Ku bagabo ho, 9% batunze inzu zabo bwite, naho 28% bazifatanya n’abagore babo.

Icyakora, imibare igaragaza ko igice kinini cy’abaturage kitaragera ku mutungo w’inzu, kuko 59% by’abagore na 61% by’abagabo batagira inzu bwite.

Ku bijyanye n’ifatwa ry’ibyemezo ku mafaranga yinjizwa mu ngo, 65% by’abagore bavuga ko babifatanya n’abagabo babo, mu gihe 31% bavuga ko abagabo ari bo bafata ibyemezo byonyine. Abagore 5% gusa ni bo bavuga ko ari bo ubwabo bafata ibyemezo ku ikoreshwa ry’amafaranga yinjizwa n’abagabo.

Ku mutungo w’ubutaka na wo hagaragara itandukaniro risa. 4% by’abagore batunze ubutaka bwabo bwite, 20% babufatanya n’abo bashakanye, mu gihe ku bagabo 8% ari bo batunze ubutaka bwabo bwite, naho 17% bakabufatanya n’abagore babo. Muri rusange, 74% by’abagore na 73% by’abagabo nta butaka bafite.

Raporo igaragaza kandi ko mu bafite ubutaka, 49% by’abagore ari bo babufiteho ibyangombwa byemewe, 8% batabufiteho amazina, naho 42% badafite ibyangombwa. Ku bagabo, 47% bafite ibyangombwa, 5% ntibabufiteho amazina, mu gihe 48% badafite ibyangombwa.

Ku bijyanye n’amazu, 43% by’abagore bafite amazu bafite ibyangombwa by’ubutaka cyangwa inyandiko zemewe, 10% batayanditseho, naho 46% nta byangombwa bafite. Ku bagabo, 41% bafite ibyangombwa, 6% ntibayanditseho, naho 54% nta byangombwa bafite.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga n’imari, abagabo bakomeje kugira amahirwe menshi ugereranyije n’abagore. Mu bafite imyaka 15–49, 64% by’abagore bafite telefone ngendanwa mu gihe ku bagabo ari 73%. Ku bijyanye na smartphones, 28% by’abagore ni bo bazifite, mu gihe ku bagabo ari 35%.

Mu mezi 12 yabanziriza ubushakashatsi, 57% by’abagore bakoresheje telefone mu bikorwa by’imari, mu gihe ku bagabo bari 71%. Muri rusange, 63% by’abagore bakoresheje serivisi za banki cyangwa mobile money, mu gihe ku bagabo ari 74%.

Ku bijyanye no gufata ibyemezo ku buzima, 74% by’abagore bavuga ko babifata bonyine cyangwa babifatanyije n’abo bashakanye, mu gihe ku bagabo ari 97%. Icyakora, 26% by’abagore bavuga ko abagabo ari bo bafata icyemezo cya nyuma ku buzima bwabo, mu gihe 3% by’abagabo bavuga ko abagore ari bo babafatira icyemezo cya nyuma.

Mu rugo, uruhare rw’abagore mu byemezo by’ingenzi rugenda rwiyongera. 61% by’abagore bashakanye bavuga ko bagira uruhare mu byemezo by’ubuzima, kugura ibintu bikomeye no gusura imiryango, mu gihe 6% bavuga ko nta ruhare na rumwe bagira muri ibyo byemezo.

Ku bagabo, 91% bagira uruhare mu byemezo by’ingenzi bibiri cyangwa birenze, mu gihe 2% bavuga ko batagira uruhare na rumwe. Raporo inagaragaza ko 93% by’abagabo ari bo bagira ijambo rikomeye mu kugura ibintu bikomeye byo mu rugo, ugereranyije n’abagore bangana na 77%.

Ku bijyanye n’imyumvire ku ihohoterwa rikorerwa abagore, ubushakashatsi bugaragaza impinduka igenda igaragara. 30% by’abagore bemera nibura impamvu imwe ishobora gutuma umugabo akubita umugore we, mu gihe ku bagabo ari 15%.

Iyo hiyongereyeho izindi mpamvu zagaragajwe mu bushakashatsi, 46% by’abagore na 30% by’abagabo bavuga ko hari impamvu ishobora gutuma umugabo akubita umugore.

Ugereranyije na RDHS ya 2019–2020, iyi myumvire igaragaza igabanuka rikomeye, kuko abagore bemeraga ibyo byari 50% bakaba bageze kuri 30%, mu gihe abagabo bavuye kuri 18% bakagera kuri 15%.

Ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, 69% by’abagore na 79% by’abagabo bemera ko umugore afite uburenganzira bwo kwanga imibonano mpuzabitsina igihe akeka ko umugabo we atamubwije ukuri.

Nanone 85% by’abagore na 91% by’abagabo bemera ko umugore ashobora gusaba ko hakoreshejwe agakingirizo mu gihe hari impungenge z’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu bagore babajijwe, 75% bavuga ko bashobora kwanga imibonano mpuzabitsina igihe batabishaka, naho 74% bavuga ko bashobora gusaba ko hakoreshejwe agakingirizo.

RDHS 2025 igaragaza itandukaniro mu mutungo, ikoranabuhanga n’uruhare rw’abagore n’abagabo mu byemezo by’urugo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities