Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubworozi

Aborozi bahawe ububasha bwo kumvikana ku giciro cya litiro y’amata n’abatunganya 

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka mu buryo igiciro cy’amata kizajya gishyirwaho, aho bitazongera gukorwa na Leta yonyine, ahubwo aborozi, abaguzi n’inganda zitunganya amata bazajya bakiganiraho bakacyemeranyaho, mu gihe Leta izakomeza kuba umuhuza kugira ngo impande zose zigere ku mwanzuro unoze.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, ku wa 31 Nyakanga 2026, mu muhango wo kumurika igitabo cy’imfashanyigisho kigenewe gufasha aborozi guteza imbere uburyo bwo korora inka zitanga umukamo mwinshi kandi wujuje ubuziranenge.

Muri uwo muhango, aborozi bagaragaje ko amafaranga 400 Frw bahabwa kuri litiro y’amata atagihura n’ikiguzi cy’ibyo bashoramo. Basobanuye ko ibiciro by’ibiribwa by’amatungo, imiti, amazi, amashanyarazi, lisansi na mazutu, ndetse n’imishahara y’abakozi bikomeje kuzamuka, bigatuma umwuga wo korora utabaha inyungu zihagije.

Bamwe mu borozi, barimo Rwamugema Henry wo mu Murenge wa Karama na Butare Musoni Alex wo mu Murenge wa Rwempasha, bavuze ko igiciro kiriho ubu kitakijyanye n’ukuri kw’isoko, basaba ko cyahindurwa kugira ngo bashobore gukomeza gukora ubwororo burambye.

Dr. Uwituze yavuze ko “nk’uko byakozwe ku bigori n’ibirayi, no ku mata igiciro kizajya cyumvikanwaho n’impande zombi hashingiwe ku mibare yerekana ikiguzi nyakuri cyo kuyatunganya.” Yongeyeho ko uruhare rwa Leta ruzakomeza kuba urwo guhuza impande zirebwa n’iki kibazo no gutuma ibiganiro bigenda neza.

Yagaragaje kandi ko biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2026, impande zose zizaba zamaze kumvikana ku giciro gishya cya litiro y’amata, kikazahita gitangira gushyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umuyobozi ushinzwe gusesengura uruhererekane nyongeragaciro mu bucuruzi, Karangwa Cassien, yavuze ko gahunda yo guha aborozi, abaguzi n’inganda ububasha bwo kwishyiriraho ibiciro yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2025. Yavuze ko ibiganiro biri hafi kurangira, bityo umwanzuro wa nyuma ukaba ushobora gutangazwa mu cyumweru gitaha.

Muri iyo nama hanaganiriwe ku kibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’amata mu bihe by’izuba. Hatanzwe urugero rw’Akarere ka Nyagatare, aho umukamo ushobora kuva kuri litiro ibihumbi 120 ku munsi mu gihe cy’imvura ukagera kuri litiro ibihumbi 35 mu gihe cy’impeshyi. Aborozi basabwe gufata ingamba zirimo guhunika ubwatsi no gutegura ibiryo by’amatungo hakiri kare, kugira ngo umusaruro w’amata udakomeza kugabanuka mu bihe by’izuba.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities