Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, S6, batazategereza igihe kirekire kugira ngo bamenye uko batsinze, kuko amanota yabo ateganyijwe gutangazwa mu gihe kitarenze icyumweru.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Bahati Bernard, mu kiganiro bagiranye n’Igitangazamakuru cy’Igihugu (RBA).
Abayobozi bavuze ko gahunda yo gutangaza amanota iri gutegurwa ku buryo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bazabona ibisubizo by’ibizamini bakoze vuba.
Kumenya amanota hakiri kare bizafasha abarangije S6 gutegura intambwe ikurikiraho, yaba kwinjira muri kaminuza, amashuri makuru cyangwa andi masomo n’amahugurwa ajyanye n’icyo buri munyeshuri yifuza gukomeza.
Abanyeshuri bakekwaho gukopera baracyakurikiranwa
Minisiteri y’Uburezi yanagaragaje ko abanyeshuri n’abandi bantu 7,188 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bari gukurikiranwa.
Iyi gahunda igamije kurinda ubunyangamugayo bw’ibizamini no gutuma amanota atangwa agaragaza ubushobozi bwa buri munyeshuri ku giti cye.
Abatsinze neza bashobora kongererwa amahirwe yo gucumbikirwa
Minisitiri Nsengimana na Bahati Bernard kandi bagaragaje ko hari gutekerezwa ku banyeshuri batsinze neza ariko bakaba batabonye umwanya mu mashuri acumbikira abanyeshuri.
Harimo kurebwa uburyo aba banyeshuri bashobora guhabwa andi mahirwe yo gukomeza amashuri bacumbikirwa, kugira ngo ubushobozi n’umusaruro bagaragaje mu bizamini bikomeze gutezwa imbere.
Mu gihe abanyeshuri bakoze S6 bategereje ibisubizo by’ibizamini, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amanota azaba yatangajwe bitarenze icyumweru.

Abakoze ibizamini bya Leta bya S6 bazamenya amanota bitarenze icyumweru kimwe
















































































































































































