Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisitiri w’intebe Dr Nsengiyumva yabwiye Isi ko nta mahoro arambye yaboneka ibibazo bidakemuwe bihereye mu mizi

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva ageza ijambo ku nteko rusange ya Loni ya 81 i New York.

Rene Anthere Rwanyange

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, atangaza ko nta mahoro arambye yaboneka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibibazo bidakemuwe bihereye mu mizi, kuko intandaro y’amakimbirane mu karere ishingiye kuri politiki.

 Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu Nteko rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York , yitabiriwe n’ibihugu 193. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Kugarura icyizere, gucunga impinduka: Umuryango w’Abibumbye utanga ibisubizo kuri bose.”Mu Ijambo rye, Dr Nsengiyumva yatangaje ko intandaro z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zishingiye ku bibazo bimaze igihe, guhezwa ndetse n’imiyoborere idahwitse.

Agira ati “Intandaro z’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni iza politiki; kandi zishingiye ku bibazo bimaze igihe, guhezwa ndetse n’imiyoborere idahwitse. Bityo, n’umuti ugomba kuba uwa politiki.”

Minisitiri w’Intebe akomeza avuga ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugikwirakwiza “ingengabitekerezo ya Jenoside”, ugakora ibikorwa by’ihohoterwa mu burasirazuba bwa DRC, ukabangamira umutekano w’u Rwanda, harimo ibitero byambukiranya umupaka. Atangaza ko amahoro arambye adashobora kuboneka hatabanje gukemurwa intandaro z’amakimbirane no kwita ku bibazo n’abarebwa n’aya makimbirane bose.

Ku bijyanye n’inzira zo gushakira umuti w’iki kibazo, Dr Nsengiyumva yashyigikiye amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na DRC n’ibiganiro bya Doha hagati ya DRC na AFC/M23, ko ari intambwe igana mu cyerekezo cyiza.

Kugeza ubu, amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatumye abanyekongo benshi bava mu byabo ndetse bamwe bakaba bamaze imyaka n’imyaka mu nkambi hanze y’igihugu cyabo, ariko kandi u Rwanda na DRC bakomeje gushinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere cyane cyane mu Burasirazuba bwa DRC.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange New York – Rwanda’s Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva calls for a political solution to the conflict in eastern Democratic Republic...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwubatse uburyo bw’ubuzima bushobora kwifashishwa mu gutahura no guhangana n’indwara z’ibyorezo, asaba ko ibihugu bishora...

Amakuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka cyagaruje amasambu ya Leta 3,257 yari yaranditswe ku baturage mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe. Ariko kandi abaturage na...

Ubuhinzi

By Rene Anthere Rwanyange Rwanda has launched a $47 million irrigation project in Gisagara District aimed at reducing farmers’ dependence on rainfall and building...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities