Panorama
Ambasaderi Gasamagera Wellars yatoranyijwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki kugira ngo arihagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.
Amb. Gasamagera agiye muri Sena gusimbura Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana. Ishyirwaho rye rije mu rwego rwo kuzuza umwanya w’Umusenateri wari usigaye udafite uwuhagarariye n’ubusanzwe wari watanzwe na Forum.
Amategeko ngenga mikorere ya Sena ateganya ko iyo Umusenateri washyizweho avuye mu mwanya, urwego rwamushyizeho ari rwo rugena umusimbura. Ibi bisobanura ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ariryo ryari rifite uruhare mu kugena umusenateri urihagararira.
Sena y’u Rwanda igira uruhare mu gutora amategeko cyane cyane Amategeko Ngenga, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no guhagararira abaturage, mu nshingano ziteganywa n’amategeko.




















































































































































































