Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru barasaba abaturage gukomeza gufatanya mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma n’ibindi biyobyabwenge, bavuga ko ari imwe mu nzira zo kubaka imiryango ifite ubuzima bwiza, ubukungu n’umutekano.
Ubu butumwa bwatanzwe mu bukangurambaga bw’icyumweru cy’umuryango bwabereye mu Karere ka Musanze, aho ku wa 24 Nzeri 2026 hatangijwe ibikorwa bigamije gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ibi bikorwa byatangijwe n’igikorwa cya siporo cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: Sober generation, isobanura kubaho umuntu adafite ibiyobyabwenge mu mubiri.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko kugira ngo abantu babashe kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, ari ngombwa kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka ku myitwarire yabo.
Ati: “Impamvu twese turi hano nuko turi Sober kuko ntabwo iyi Siporo twari kuyishobora dufite ikiyobyabwenge mu mibiri yacu. Biriya biyoga byose bitujuje ubuziranenge, abanyarwanda babibumbiye hamwe babyita icyuma. Murabizi ko hariho gahunda ya Tunyweless niba byakunaniye kuzivaho, nywa inzoga nkeya kuko iyo warengeje, bigushyira mu byago byinshi byo gukora ibyaha kuko aho tubihagarikiye, ibyaha biragenda bigabanuka.”
Murangira yasabye abaturage kudaceceka igihe babonye ahakorerwa cyangwa hacururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge, ahubwo bagatanga amakuru kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kubikumira.
Ati: “Dufatanye dutange amakuru h’ahagaragara ibyuma. Ntimubemerere kuko igihugu gusa neza kitagira icyuma kuko gikeneye urubyiruko ruzira icyuma ahubwo rukaba urubyiruko rugikuriramo, rukagishakiramo ndetse rukakibyariramo abana bazumva ibyuma nk’amafeka.”
Minisitiri Uwimana Consolée na we yashimiye abaturage bitabiriye siporo nubwo hari imvura, avuga ko siporo ifite uruhare mu kubaka imyitwarire myiza no gufasha abantu kugira ubuzima buzira umuze.
Ati: “Siporo ni ubuzima nk’uko dusanzwe tubizi ariko njyewe nk’Umusiporitive’ [Ukora Siporo], nzi icyo inyigisha. Siporo buriya yigisha Disipilini, yigisha kugendera ku mategeko, yigisha kugira intego kandi ugaharanira kuyigeraho kuko ikwigisha gukoresha igihe cyawe neza, yakwigisha umutima wawe n’ubwenge icyarimwe kandi ikakwigisha kugira abo ukorana nabo byanze bikunze.”
Minisitiri Uwimana yavuze ko siporo ari kimwe mu bikorwa bishobora gufasha mu kubaka umuryango ukorera hamwe, awugereranya n’ikipe aho buri wese aba afite uruhare mu kugera ku ntego rusange.
Ati: “Nagira ngo nongere mbifurize kugira umuryango ushoboye kandi utekanye. Ibyo navugaga bya Siporo, burya umuryango ni nk’ikipe kuko ntacyo wageraho buri wese ari gukina ize.”
Yasobanuye kandi ko umuryango ushoboye udashingira ku bukungu gusa, ahubwo ugomba kugira ubuzima bwiza, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.
Ati: “Mu bukungu ni Umuryango ufite abantu bafite ubuzima, bakora, bibeshejeho, bareba kure, bafite imishinga, bakorana n’ibigo by’imari ndetse bakagendana n’ikoranabuhanga. Abo nibo bakenewe mu bukungu. Mu mibereho myiza ni abafite ubuzima buzira umuze, bibuka ko babyaye abana kandi ko bose bafite ubwisungane mu kwivuza, ntawe utiga kandi batuye ahantu hafite isuku, byaba byiza bakaba bafite amazi n’umuriro, mu gihe mu miyoborere myiza, umuryango ubana mu buryo bwemewe n’amategeko, aho abashyingiranywe bicara bakaganira kandi bakaganiriza n’abana babo; ukaba kandi n’umuryango uzi ibikorwa bya Guverinoma ariko noneho ugira n’umwanya wo kubijyamo.”
Minisitiri Uwimana yanagarutse ku ngaruka ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bishobora kugira ku mibereho y’umuryango, ashimangira ko umuryango udashobora gutera imbere mu gihe abayigize bakoresha amafaranga menshi mu biyobyabwenge aho kuyakoresha mu mibereho yabo.
Ati: “Ntabwo wagira umuryango unywa ibyuma ngo uvuge ko ufite umuryango kuko icyuma gituma utagira umwanya wo gutekereza. Turi mu karere ka Musanze, ndahazi ariko twari tumaze iminsi tutabona ba basore b’intarumikwa ahubwo wasangaga amatama yabo yarabyimbye, barabaye abasaza kubera ibyuma. Barakora ni byo ariko ntacyo bamariye umuryango kuko icyo bakoreye cyose bagitahana mu nda, bagwingije abana, nta Mituelle, ukirirwa ukoboka ariko ntiwibuke ko n’umwana wawe agomba kwiga.”
Yavuze kandi ko kunywa inzoga nyinshi bishobora kugira uruhare mu makimbirane yo mu miryango, aho bamwe mu bashakanye bashobora gutaha basinze, amakimbirane akavuka, abana bakabigiramo ingaruka.
Minisitiri Uwimana yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye kurushaho kwegera imiryango ifite amakimbirane, bakayifasha gushaka ibisubizo no kongera kubaka umubano mwiza hagati y’abayigize.
Ubu bukangurambaga bw’icyumweru cy’umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru bukomeje gushyira imbere ubutumwa bugamije gufasha imiryango kwirinda ibiyobyabwenge, gukemura amakimbirane no guteza imbere imibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere myiza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bitariye campaign ya Sober Generation





















































































































































































