Abarimu bo mu Karere ka Musanze bavuga ko uburyo bugezweho bwo kubagezaho imishahara hifashishijwe ikoranabuhanga bwagize uruhare mu kugabanya igihe bamara bava ku kazi bajya gushaka amafaranga yabo, bityo bigafasha amasomo gukomeza nta guhagarara.
Mbere y’uko ubu buryo bworoha, umunsi wo guhembwa wasangaga bamwe mu barimu bava ku mashuri bakajya gushaka amafaranga, urugendo rushobora gutuma bamara amasaha menshi cyangwa umunsi wose batari imbere y’abanyeshuri. Ubu bashobora kubona amafaranga kuri telefone bagakomeza inshingano zabo zo kwigisha.
Mutabazi Joseph, umwarimu wo mu Karere ka Musanze, aganira n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yavuze ko impinduka zabaye mu buryo bwo kubona umushahara zatumye umwarimu atongera kugira impamvu yo kuva ku ishuri ku munsi wo guhembwa.
Yagize ati: “Kera umunsi wo guhembwa hari igihe wasangaga umwarimu yavuye ku ishuri. Abana bakabura amasomo uwo munsi. Ubu amafaranga ashobora kugera kuri telefone, umwarimu agakomeza akazi ke, kandi ibikorwa bye haba mu rugo ndetse no ku kazi bikagenda neza.”
Mutabazi avuga ko uburyo bwa kera butatezaga ikibazo cyo gutakaza igihe gusa, kuko no gutwara amafaranga mu ntoki byashoboraga gushyira umwarimu mu kaga cyangwa amafaranga akakoreshwa mu buryo atari yateganyije.
Yagize ati: “Hari abajyaga guhembwa amafaranga bakayanywera mu nzira, abandi bakayamburwa n’abagizi ba nabi. Ubu umuntu ashobora kuyabona kuri telefone, akayabitsa cyangwa akayakoresha mu byo yateganyije atavuye ku ishuri.”
Umwalimu SACCO n’uburyo abarimu bakoresha mu kwiteza imbere
Usibye koroherezwa kubona imishahara yabo, abarimu bo muri Musanze bagaragaza ko serivisi z’imari zitangwa na Umwalimu SACCO zibafasha kubona ubushobozi bwo gushora mu bikorwa bibateza imbere.
Cesar Kubwayo, umwarimu wo mu Murenge wa Musanze, avuga ko inguzanyo yabonye muri iyi koperative yamufashije gutangira ubworozi, nyuma akabukomatanya n’ubuhinzi.
Avuga ko ku nguzanyo yahawe yaguze inka ifite agaciro ka 500.000 Frw, ubu akaba afite inka eshatu, ebyiri muri zo zitanga umukamo.
Yagize ati: “Nabonye inguzanyo muri Umwalimu SACCO nyifashisha mu gikorwa cyo kwiteza imbere. Yaramfashije cyane, kuko nari mfite ibibazo by’ubukene, ariko ubu hari byinshi nashoboye kugeraho. Inguzanyo bampaye naguzemo inka ifite agaciro k’ibihumbi 500, ubu imaze kungeza ku nka eshatu, ebyiri muri zo zikaba zitanga umukamo.”
Kubwayo avuga ko ubworozi bumwinjiriza amafaranga agera kuri 90.000 Frw ku kwezi binyuze mu mata, mu gihe ifumbire iva ku nka imufasha no mu buhinzi bw’ibirayi.
Avuga ko iyo umusaruro ubaye mwiza, ashobora kubona amafaranga agera kuri 800.000 Frw mu gihembwe avanye mu buhinzi bw’ibirayi.
Yagize ati: “Inka ntabwo ari umukamo gusa. Ifumbire yayo imfasha mu mirima yanjye, ku buryo ubuhinzi na bwo bugenda neza. Ibi byose bituma umushahara w’umwarimu ntawurebera gusa nk’amafaranga yo kurya no kwishyura ibikenewe buri munsi, ahubwo ushobora kuba intangiriro y’iterambere.”
Ababyeyi bavuga ko abanyeshuri na bo bungukiye muri izi mpinduka
Ababyeyi bo muri Musanze bavuga ko korohereza umwarimu kubona umushahara we bitagira akamaro ku mwarimu gusa, ahubwo ko bifite n’ingaruka nziza ku banyeshuri, kuko bituma umwarimu adasiga ishuri ajya gushaka amafaranga.
Mukandengo Anisie, umubyeyi wo muri Musanze, avuga ko ubu buryo butuma umwana akomeza kubona umwarimu ku ishuri no ku munsi wo guhembwa.
Yagize ati: “Kuba umwarimu ashobora kubona umushahara kuri telefone ni byiza cyane. Ntabwo aba agomba kuva ku ishuri ngo ajye kuyashaka kuri banki cyangwa ku kigo cy’imari. Abana bakomeza kwiga, natwe ababyeyi tukamenya ko umwana yagiye ku ishuri agiye kubona umwarimu.”
Nahimana Olivier, na we utuye muri Musanze, avuga ko serivisi z’imari zihabwa abarimu zishobora kugira uruhare mu kuzamura imibereho yabo, bikagira n’ingaruka nziza ku bana bigisha.
Yagize ati: “Umwalimu SACCO yatumye umwarimu agira aho abona inguzanyo n’ubundi bufasha mu by’imari. Iyo umwarimu afite imibereho myiza, umwana ni we ubigiramo inyungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko imibereho y’umwarimu ikwiye kurebwa no mu buryo igira uruhare mu musaruro w’akazi ke, cyane cyane mu ishuri.
Yagize ati: “Iyo umwarimu afite imibereho myiza, afite uburyo bwo kubona serivisi z’imari kandi umushahara akawubona mu buryo bworoshye, bituma arushaho kwibanda ku nshingano ye. Umwana ni we ugomba kuba ku isonga mu byo dukora byose.”
Nsengimana avuga kandi ko uburyo bwo kugeza umushahara ku mwarimu hifashishijwe ikoranabuhanga bwagabanyije igihe cyatakazwaga mu ngendo zo kujya guhembwa.
Yagize ati: “Kuba umwarimu ashobora kubona amafaranga ye atavuye ku ishuri bituma amasomo akomeza. Ni impinduka ifasha umwarimu, ariko n’umunyeshuri akayungukiramo, kuko adasiba bituma abasha kurangiza gahinda y’amasomo yateguwe na Minisiteri y’uburezi.”
Izi mpinduka zagarutsweho mu gihe u Rwanda n’Isi bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu wizihizwa buri mwaka ku wa 5 Ukwakira.
Uyu munsi ushingiye ku nyandiko mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1966 na UNESCO n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo, ILO, yashyizeho amahame n’uburenganzira by’abakora umwuga wo kwigisha. Watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu 1994 hagamijwe kugaragaza uruhare rw’abarimu mu iterambere no guteza imbere imibereho yabo.
Umwaka wa 2026 ufite umwihariko kuko hizihizwa imyaka 60 ishize hashyizweho ayo mabwiriza, mu gihe umwuga wo kwigisha ukomeje guhindurwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ikirere, uburezi budaheza ndetse n’impinduka mu mibereho y’abaturage.
Mu Rwanda, imibare y’Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, igaragaza ko abarimu barenga 110.000 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.
Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho y’abarimu, birimo kubegereza serivisi z’imari binyuze muri Umwalimu SACCO no gukoresha ikoranabuhanga mu kubagezaho imishahara.
Ku barimu bo muri Musanze, impinduka ikomeye ntabwo ipimirwa gusa ku kuba umushahara ubageraho mu buryo bworoshye. Bavuga ko igisubizo cyayo kigaragara no mu ishuri, aho umwarimu ashobora kuguma ku kazi, abanyeshuri bagakomeza kwiga, ndetse n’umwanya w’amasomo ugakoreshwa neza.


















































































































































































