Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Mu mwaka wa 2029 buri rugo ruzaba rwagezweho n’amashanyarazi -REG

Panorama

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu –REG, kirizeza  abaturage ko intego cyihaye yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100% mu mwaka wa 2029 izagerwaho, kuko ubu igeze ku gipimo cya 88.3%. Buri mwaka hagomba kwiyongeraho 4%.

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya “Customer Service Week” cyabereye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa gatanu, ubuyobozi bukuru bwa REG bwijeje abaturage ko buzakomeza gutanga serivise nziza ku bafatabuguzi bayo by’umwihariko bita ku kugabanya igihe bifata ngo umuriro ugaruke mu gihe habayeho impamvu zituma umuriro ubura; kandi kenshi izo mpamvu zidaturutse kuri REG.

Bamwe mu bakiriya n’abafatabuguzi ba REG bashima imitangire ya Service ya REG, bemeza ko ugereranyije no mu myaka yashize kuri ubu REG itanga Serivisi nziza ku bakiriya bayo kandi ko niyo habaye ikibazo cy’ibura ry’umuriro bagaragaza ubushake bwo kwihutira kubikemura.

Nsengimana Ernest, ni umwe mu bubatsi wo mu karere ka Kicukiro yagize ati “Serivisi za REG ubona bigenda neza nubwo habaho Pane ariko ubona bihutira kubikosora iyo babonye aho ikibazo kiri.REG ni ikigo cyiza dusigaye twaravuye mu mwijima dutuye mu mucyo ariko barusheho gukora cyane kugirango abaturage tubone serivisi nziza.”

Ngabo Dominique, Rwiyemezamirimo wo mu karere ka Kicukiro yagize ati “Muri iki cyumweru cya Service twahawe service nziza, twahitaga dusubizwa vuba kandi bavugaga ngo byafatakaga ukwezi ariko mu minsi tatu umaze kuzana ibyangombwa, wahabwaga cashpower yawe. Umuriro REG iduha niwo utugeza ku iterambere.”

Uwase Grace utuye mu kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, agira ati “Serivise za REG mbona ari nziza, iyo ubahamagaye bahita bagufasha.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, Murekatete Patricia, na we ashima serivisi za REG. Agira ati “Iyo abaturage bagize ikibazo uwa mbere bahamagara ni Gitifu, rero ngashima ko mwashyizeho imbuga nkoranyambaga duhuriraho tukamenya ibibazo abaturage bafite tukabikemura dufatanyije na REG, kandi n’abaturage ubwabo bashima REG ko ikora neza.”

Umuyobozi mukuru wa REG, Byilingiro Maximilien, ashima abafatabuguzi ba REG n’inzego z’ibanze ku buryo bakomeje gufatanya n’icyo kigo mu kurinda no gusigasira ibikorwaremezo bya REG. Abasaba kandi gukomeza iyo gahunda kuko ibyo bikorwaremezo bihenda kandi iyo byibwe bigaruka bikagira ingaruka ku bakiriya ba REG.

Akomeza abizeza ko REG yihaye intego yo gukomeza kunoza no koroshya serivise zo gutanga amashanyarazi, no kongera umuvuguduko mu gukemura byihuse ibibazo by’ubura ry’amashanyari mu gihe byabaye, kugirango kandi bitagira ingaruka nini ku bafatabuguzi bayo.

Agira ati “…Twihaye intego yo kugabanya ingaruka ziterwa no kubona serivise z’amashanyarazi bigoranye; n’ubwo haba habaye ibura ry’umurir, atari twe byaturutseho ariko turaharanira ko twagabanya igihe bibagiraho ingaruka. REG irimo gukora neza, n’abasenateri barabinyibwiriye, ubwo rero tugomba guharanira ko iyo ishusho yacu idahinduka. Muri iki cyumweru cy’umwihariko ntabwo ariho turangirije akazi, tugomba gukomeza dukora neza, noneho mu 2029 ikazadusanga buri muturage afite amashanyarazi, tugabanya igihe mumara mwabuze umuriro mu gihe tugize pane ndetse mugahora mudushimira nk’uko badushimiye.’’

REG ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bihaye intego yo kugeza ku baturage bose amashanyarazi batuye ahagenewe imiturire ku kigero cy’100% bitarenze mu mwaka wa 2029. Kuri  ubu abaturage bagera ku 88.3% nibo bamaze kugerwaho n’amashanyarazi, REG ikaba ifite intego kandi ko nibura kuri uwo mubare yajya yongeraho abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 4% buri mwaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities