Panorama

U Rwanda n’u Burusiya biritegura kwagura umubano hashyirwaho Komisiyo ihuriweho binyuze ku bufatanye mu mibereho n’ubukungu,  politiki hamwe n’andi masezerano y’ubwumvikane. Amasezerano ashyiraho iyi Komisiyo aritegurwa mu nama mpuzamahanga izabera i Moscow, ikitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro Ambasaderi w’u Rwanda, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yagiranye n’ikinyamakuru TASS dukesha iyi nkuru agira ati “Perezida w’u Rwanda azitabira Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika, iteganyijwe kubera i Moscow mu mpera z’ Ukwakira.”

Amb. Nzabamwita akomeza atangaza ko ibihugu byombi birimo gutegura amasezerano yo gushyiraho Komisiyo ihuriweho igamije ubufatanye mu mibereho myiza n’ubujungu, Politiki n’andi masezerano ashingiye ku bumwikane.

Agira ati “Dufite umugambi wo gushyiraho komisiyo ya mbere y’ubukungu, imibereho n’ibya politiki igomba gushyirwaho umukono mu nama ya gatatu y’u Burusiya na Afurika, aho Perezida wacu azitabira ku wa 28-29 Ukwakira.”

Muri make ibi bigaragaza ko bizakorwa nyuma y’ihuriro mpuzamahanga rya cyenda ryiswe “The North Caucasus: Space of Dialogue, Traditions and Development.

Ambasaderi Nzabamwita agaraza kandi amahirwe ku masosiyete yo mu Burusiya mu gushora imari mu Rwanda, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gukora ifumbire, ndetse n’ibikoresho bya siporo. U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe ari ibihugu by’inshuti kandi si ubwa mbere ibihugu byombi bigiye kugirana amasezerano.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo Ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikeleyeri, ubuzima, uburezi na Dipolomasi.

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *