Abahinzi b’urutoki bo mu Ntara y’Amajyepfo barasaba inzego zishinzwe ubuhinzi kubashakira imbuto z’insina zishobora guhangana n’indwara ya Kirabiranya, bavuga ko ikomeje kubateza igihombo no kugabanya umusaruro basaruraga.

Iki kibazo kiragaragara no mu Karere ka Ruhango, cyane cyane mu Murenge wa Kinazi, aho abahinzi bagaragaza ko indwara ya kirabiranya yangiza ibitoki bikiri mu murima, bigatuma batakaza umusaruro bari biteze. Bahangayikishijwe n’uko idahagurukiwe hakiri kare, ubuhinzi bw’urutoki bushobora kugabanuka cyane muri ako gace.

Umwe mu bahinzi avuga ko mbere y’icyorezo cy’iyi ndwara yashoboraga gusarura ibitoki bifite ibiro bigera kuri 50, ariko ubu insina zera ibitoki bidakura neza, bikaba byanabora bitaragera igihe cyo gusarurwa.

Yagize ati: “ Najyaga mpinga ibitoki nkasarura nk’igifite ibiro 50, ariko ubu tuvugana haje uburwayi mu rutoki aho igitoki cyana cyamara kwana kigahita kimera nk’igihiye kandi kikiri umwano. N’ikigize ngo kirakomeye uragitonora ugasanga cyabaye umukara.”

Ibura ry’ibitoki ryazamuye ibiciro ku masoko

Abahinzi bavuga ko kugabanuka k’umusaruro w’urutoki byagize ingaruka no ku isoko, aho ibitoki byabaye bike, ibiciro bikazamuka ku buryo bukomeye.

Bagaragaza ko igitoki cyaguraga amafaranga 500 Frw ubu gishobora kugera hafi ku 2.000 Frw, bitewe n’ubuke bw’umusaruro.

Bagize bati: “ Igitoki cyaguraga 500 Frw ubu kigeze kuri hafi 2000 Frw.”

Abaturage bavuga ko ibitoki biri ku masoko bimwe biva mu zindi ntara zirimo iy’Iburasirazuba, ariko na byo bikomeje guhenda. Ibitoki byaguraga amafaranga 100 cyangwa 200 Frw ubu bishobora kugura hagati ya 400 na 500 Frw.

Iri zamuka ry’ibiciro ryongeye umutwaro ku baguzi, mu gihe abahinzi na bo batakaza amafaranga bari biteze kubona ku musaruro wabo.

RAB irasaba kurandura insina zirwaye

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Uwamahoro Florence, yabwiye RBA ko hari ibikorwa biri gukorwa kugira ngo haboneke imbuto nshya z’urutoki zishobora kwihanganira indwara ya kirabiranya.

Yagize ati: “ Ikintu kihutirwa cyane ni ukurandura insina yarwaye hanyuma ukamenyesha umukozi wa RAB ukwegereye kugira ngo twihutire kumugeraho no kumugira inama.”

Yasabye abahinzi kudategereza ko indwara ikwirakwira mu murima wose, ahubwo bakajya barandura insina zagaragaje ibimenyetso byayo kandi bakamenyesha abakozi ba RAB kugira ngo babagire inama ku buryo bwo guhangana na yo.

Abahinzi bagiye gutangira guhinga imirima mishya na bo basabwe gushaka imbuto z’insina zifite ubushobozi bwo kwihanganira iyi ndwara, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo guhomba.

RAB ivuga ko iri no gukoresha ikoranabuhanga mu gutegura imbuto nshya zishobora guhangana na kirabiranya, kandi ko gahunda yo kuzibona yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Urutoki rukomeje kugira uruhare mu musaruro w’ubuhinzi

Nubwo iyi ndwara ikomeje guteza ibibazo bamwe mu bahinzi, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko urutoki rugifite uruhare rukomeye mu musaruro w’ubuhinzi mu Rwanda.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2026 B, u Rwanda rwasaruye toni 1.231.202 z’urutoki, zivuye kuri toni 1.166.247 zari zasaruwe mu gihembwe cya 2025 B.

Iyi mibare igaragaza ko umusaruro w’urutoki ku rwego rw’igihugu wazamutse, ariko ikibazo cya kirabiranya gikomeje kugaragazwa n’abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo kirerekana ko hakenewe ingamba zifatika zo kurinda insina, gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara no kubona imbuto ziyihanganira.

Abahinzi bategereje ko izo ngamba zatanga umusaruro, kugira ngo bongere kubona ibitoki bihagije, bagabanye igihombo kandi bakomeze kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’urutoki.

Indwara ya kirabiranya ifata igitoki ku buryo kigaragara nk’aho gihiye kandi ari uburwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *