Iyo umwe mu bashyingiranywe apfuye, ikibazo cy’uko umutungo asize ugomba gucungwa cyangwa kuragwa gishobora guteza kutumvikana mu muryango. Hari abana bashobora kwibwira ko urupfu rw’umubyeyi wabo rubaha uburenganzira bwo guhita bagabana umutungo wose, mu gihe uwapfakaye na we ashobora kumva ko ari we ugomba gukomeza kuwugenzura.
Icyakora, amategeko agenga izungura mu Rwanda ateganya ko igisubizo gishingira ku buryo abashyingiranywe bari barahisemo gucunga umutungo wabo, imiterere y’umutungo usigaye n’abafite uburenganzira bwo kuzungura.
Itegeko nº 71/2024 rigenga abantu n’umuryango rigena uburyo izungura rikorwa iyo umwe mu bashyingiranywe apfuye nta rage risigaye rigenga uko umutungo we uzungurwa.
Ivangamutungo rusange: Ese abana bahita bagabana umutungo?
Abashyingiranywe bashobora guhitamo uburyo butandukanye bwo gucunga umutungo wabo. Muri bwo harimo ivangamutungo rusange, ivangamutungo w’umuhahano n’ivanguramutungo risesuye. Buri buryo bugira ingaruka ku burenganzira bw’uwapfakaye n’ubw’abandi bazungura.
Iyo abashyingiranywe bari barasezeranye ivangamutungo rusange, itegeko riteganya ko umwe muri bo napfa, uwapfakaye asigarana umutungo wose. Ariko ubwo burenganzira bujyana n’inshingano n’imbibi ziteganywa n’amategeko, zirimo kwita ku bana no gufasha ababyeyi ba nyakwigendera igihe bikenewe. Uwabaye umupfakazi kandi ntashobora kwikuraho umutungo urenze kimwe cya kabiri cy’umutungo wose.
Urugero, umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange bashobora kuba bafite inzu, amasambu n’indi mitungo bifite agaciro ka miliyoni 100 Frw. Umugabo apfuye asize umugore n’abana batatu, umugore asigarana umutungo hakurikijwe uburyo bwateganyijwe, ariko agomba kubahiriza inshingano n’imbibi z’amategeko. Abana ntibahita bagabana uwo mutungo wose kubera gusa ko se yitabye Imana. Ibyo ni na ko bigenda iyo umugore ari we upfuye, umugabo akaba ari we usigaye.
Iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa
Amategeko ateganya ko uwapfakaye yongeye gushyingirwa, izungura rishobora gukorwa hakurikijwe ibyiciro by’abazungura n’uburyo umutungo ucungwa.
Iyo nyakwigendera asize abana, uwapfakaye ahabwa kimwe cya kabiri cy’umutungo ukomoka ku ivangamutungo rusange, mu gihe ikindi gice kigabanywa hakurikijwe amategeko agenga izungura.
Dufashe urugero rw’umugabo upfuye asize umugore n’abana batatu, umutungo w’ivangamutungo rusange ufite agaciro ka miliyoni 120 Frw, umugore ahabwa miliyoni 60 Frw. Andi miliyoni 60 Frw agabanywa mu migabane ine ingana, hagati y’umugore n’abana batatu. Buri wese ahabwa miliyoni 15 Frw kuri icyo gice.
Muri urwo rugero, umugore yagira umutungo ufite agaciro ka miliyoni 75 Frw, mu gihe buri mwana yaba afite miliyoni 15 Frw.
Iyi ni imibare igamije gusobanura gusa uko igabana ry’umutungo rishobora gukorwa. Ibyavuye mu izungura nyirizina bishobora guterwa n’imyenda, irage cyangwa ibindi bibazo byihariye bireba umuryango.
Ntabwo kongera gushyingirwa ari cyo gihe cyonyine gishobora gutuma izungura rifungurwa. Iyo uwapfakaye atubahirije inshingano zo kwita ku bana ba nyakwigendera, urukiko rubifitiye ububasha rushobora gutegeka ko izungura rifungurwa, bisabwe n’ufite inyungu mu kibazo, hagamijwe kurengera abana.
Ivangamutungo muhahano: Umutungo bwite utandukanywa n’uwo abashyingiranywe bahuriyeho
Mu ivangamutungo w’umuhahano, hari umutungo abashyingiranywe bahuriyeho n’undi uba umutungo bwite wa buri wese.
Itegeko riteganya ko umutungo w’umuhahano ugengwa n’amategeko y’izungura akoreshwa mu ivangamutungo rusange. Ku mutungo bwite wa nyakwigendera ho, hakurikizwa amategeko agenga ivanguramutungo risesuye.
Urugero, umugore ashobora kuba yari afite inzu ye mbere yo gushyingirwa. Nyuma yo gushyingirwa, we n’umugabo bakagura ikindi kibanza n’inzu bigize umutungo w’umuhahano. Umugore napfa, inzu yari iye bwite ntihita ivangwa n’imitungo abashyingiranywe bahuriyeho.
Kumenya inkomoko y’umutungo n’uko wabonetse ni ingenzi mu kumenya uko ugomba gucungwa no kuzungurwa, cyane cyane iyo abagize umuryango batumvikana ku burenganzira bwabo.
Ivanguramutungo risesuye: Buri wese agumana umutungo we
Iyo abashyingiranywe bahisemo ivanguramutungo risesuye, buri wese agumana umutungo we bwite. Umwe napfa, uwapfakaye akomeza kugira uwe, mu gihe umutungo wa nyakwigendera usuzumwa kugira ngo uzungurwe hakurikijwe amategeko.
Icyakora, kuba abashyingiranywe bari barahisemo ubu buryo ntibivuze ko uwapfakaye atazungura. Na we ashobora kugira uburenganzira ku mutungo wa nyakwigendera, nk’uko amategeko abiteganya.
Urugero, umugore ashobora kuba afite umutungo bwite wa miliyoni 30 Frw, umugabo we akaba afite uwe wa miliyoni 80 Frw. Umugore napfa asize umugabo n’abana batatu, umugabo agumana miliyoni 80 Frw ze. Miliyoni 30 Frw z’umugore ni zo zisuzumwa mu izungura, hakurikijwe uburenganzira bw’abazungura bose n’ubw’uwapfakaye. Ibyo ntibivuze ko miliyoni 110 Frw zose zihita zifatwa nk’umutungo umwe ugomba kugabanywa.
Uko umutungo w’abana batarageza ku bukure ucungwa
Iyo nyakwigendera asize abana batarageza ku myaka y’ubukure, amategeko ateganya uburyo bwo kurengera umutungo bazunguye.
Mu bihe biteganywa n’amategeko, uwapfakaye ashobora gucunga umutungo abana bazunguye kugeza bageze ku myaka y’ubukure. Icyakora, ku bana nyakwigendera atabyaranye n’uwapfakaye, inama y’umuryango ishobora kugena umuntu ubacungira umutungo hakurikijwe amategeko.
Umuntu ushinzwe gucunga umutungo w’abana agomba kubahiriza inshingano ze. Iyo atabikoze, urukiko rushobora kugira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’abo bana.
Ibi bigaragaza ko kuzungura umutungo no kugira ububasha bwo kuwucunga ari ibintu bibiri bitandukanye. Kuba umuntu ashinzwe gucunga umutungo w’umwana ntibivuze ko aba awugize uwe.
Inzu y’umuryango ihabwa nde?
Urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe ntiruha abana uburenganzira bwo guhita birukana uwapfakaye mu nzu y’umuryango.
Itegeko riteganya ko uwapfakaye ashobora guhabwa mu mugabane we inzu yabagamo n’uwo bashakanye hamwe n’ibiyirimo, mu gihe cy’igabana ry’umutungo uzungurwa. Iyo agaciro k’iyo nzu karenze umugabane we, hashobora gutangwa indishyi ku bandi bazungura hakurikijwe amategeko.
Hari kandi uburenganzira bwihariye bushobora gutuma uwapfakaye akomeza kuba mu nzu y’umuryango mu bihe biteganywa n’amategeko. Bityo, abana n’abandi bazungura bagomba kubahiriza uburenganzira bwe aho kwifatira ibyemezo byo kumwirukana.
Ni abahe bana bemerewe kuzungura?
Abana ba nyakwigendera bari mu cyiciro cya mbere cy’abazungura bahoraho. Uburenganzira bwabo bushingira ku kuba isano bafitanye na nyakwigendera yemewe n’amategeko.
Ibi bishobora no gukurikizwa ku bana nyakwigendera yabyaye hanze y’urugo, igihe isano bafitanye na we yemewe n’amategeko. Ni yo mpamvu mu gukemura izungura, ari ngombwa kumenya abana bose bafite uburenganzira, aho kwibanda gusa ku bo nyakwigendera yabaga mu rugo rumwe na bo.
Amategeko ateganya kandi uburyo bwo guhagararirwa mu izungura. Bushobora gukoreshwa igihe umuzungura yapfuye mbere ya nyakwigendera, agasiga abamukomokaho bashobora kugira uburenganzira ku mugabane yari kuzahabwa.
Ababyeyi n’abavandimwe ba nyakwigendera na bo barazungura?
Ababyeyi, abavandimwe n’abandi bafitanye isano na nyakwigendera bashobora kugira uburenganzira ku izungura, bitewe n’ibyiciro by’abazungura n’uko biteganywa n’amategeko.
Icyakora, kuba abantu bafitanye isano y’amaraso na nyakwigendera ntibihita bibaha uburenganzira bwo kugabana umutungo we. Amategeko agena uko ibyiciro by’abazungura bikurikirana, kandi icyiciro kiri imbere gishobora gukumira ikigikurikira.
Mu gusuzuma izungura, hagomba no kwitabwa ku burenganzira bw’uwapfakaye no ku buryo abashyingiranywe bari barahisemo gucunga umutungo wabo.
Ese abashyingiranywe bashobora kugena uko umutungo uzacungwa?
Abashyingiranywe bashobora guhitamo uburyo bwo gucunga umutungo wabo hakurikijwe amasezerano yemerewe n’amategeko. Ni ngombwa ko bamenya ingaruka z’uburyo bahisemo, kuko bushobora kugira uruhare mu kugena uko umutungo uzasuzumwa igihe umwe muri bo apfuye.
Icyakora, amasezerano agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ntakwiye kwitiranywa n’irage rigena uko umutungo uzungurwa nyuma y’urupfu. Buri kimwe kigira amategeko n’ibisabwa byacyo.
Kugira ngo amakimbirane agabanyuke, ni byiza ko umuryango ubanza kumenya uburyo abashyingiranywe bari barahisemo gucunga umutungo. Hagomba gutandukanywa umutungo bwite wa nyakwigendera, uw’uwapfakaye n’uwo bari bahuriyeho.
Ni ngombwa kandi kumenya abazungura bose bafite uburenganzira, imyenda isigaye n’izindi nshingano zishobora kugira ingaruka ku mutungo.
Iyo habayeho kutumvikana, abagize umuryango bakwiye kwitabaza inzira zemewe n’amategeko aho kugurisha umutungo mu ibanga, kuwikubira cyangwa kwirukana abandi bazungura.
Muri make, urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe ntiruvuga ko abana bahita bagabana umutungo wose, kandi ntiruvuga ko uwapfakaye aba afite uburenganzira butagira imbibi kuri buri mutungo. Uburenganzira bwa buri wese bugomba gusuzumwa hashingiwe ku mategeko, ku buryo bw’imicungire y’umutungo no ku miterere y’izungura.
Ivomo: Umuseke