Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku kuba yashyigikiye gahunda yo kugarura irushanwa rya Formula 1 ku mugabane wa Afurika, nyuma y’uko u Rwanda rwemeranyije n’abategura iri rushanwa ko ruzaryakira mu gihe cy’imyaka 10.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, yashimye Ramaphosa ku bwifurizo bwe bwiza no ku nkunga yiyemeje gutanga kugira ngo iri rushanwa rizagire uruhare mu kuzamura siporo yo gusiganwa mu modoka muri Afurika.
Kagame yagize ati “Ndabashimira cyane, muvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwanyu bwiza bwo kudushimira no ku nkunga mwiyemeje gutanga. Dutegereje kuzafatanya namwe ndetse n’abandi bose bahuje natwe iyi ntego, kugira ngo dushyireho irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix rihesha ishema Afurika mu buryo bwose bushoboka, kandi tuzamure siporo yo gusiganwa mu modoka ku rwego rwo hejuru ku mugabane wacu.”
Ramaphosa na we yari yabanje gushimira u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu gukurura ibikorwa mpuzamahanga bya siporo, agaragaza ko igihugu cye giteguye kugira uruhare mu gushyigikira iri rushanwa rizaba rihuriza hamwe abafana n’abakinnyi baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’abategura Formula 1 agaragaza ubushobozi bw’Afurika bwo kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Yagarutse kandi ku mateka ya Afurika y’Epfo, yakiriye irushanwa rya Formula 1 mu 1993, avuga ko kugaruka kwaryo kuri uyu mugabane ari amahirwe yo kongera guteza imbere uyu mukino no kuwugeza ku rwego rwo hejuru.
Bugesera ni ho hateganyijwe kubera iri rushanwa
Amasezerano yo kwakira Formula 1 African Grand Prix yatangajwe ku wa 13 Ukwakira 2026 mu muhango wabereye i Kigali, witabiriwe na Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Formula 1, Stefano Domenicali, n’Umuyobozi wa FIA, Mohammed Ben Sulayem.
Iri rushanwa riteganyijwe kuzabera ku muhanda wihariye uzubakwa mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba. Biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nubwo umwaka nyirizina rizabera bwa mbere utaratangazwa ku mugaragaro.
Ku wa 12 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyabereye muri BK Arena, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) ryemeje ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa mu gihe cy’imyaka 10, rikazajya ryitwa Africa Grand Prix kandi rigakorwa ku bufatanye na Visit Rwanda.
Kwakira iri rushanwa biri mu bikorwa u Rwanda rukomeje gushyigikira bigamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n’ubukungu, binyuze mu gukurura abashyitsi, abashoramari n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Formula 1 iheruka kubera ku mugabane wa Afurika mu 1993, ubwo yasozaga irushanwa ryabereye muri Afurika y’Epfo. Kugaruka kwayo biritezweho gufungura amahirwe mashya ku mugabane, cyane cyane mu guteza imbere impano, ibikorwa remezo n’ubukungu bushingiye kuri siporo.