Ibitaro bya Butaro, biherereye mu Karere ka Burera, biravuga ko buri mwaka bihura n’igihombo kirenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda giterwa n’abarwayi bazanwa n’imiryango yabo, bakaza kubasiga mu bitaro bakigendera, bigatuma ibyo bitaro n’abafatanyabikorwa babyo babashakira ubufasha burimo kubitaho no kubashakira abarwaza.
Iki kibazo kigaragara cyane ku barwayi bafite indwara zikomeye kandi zidakira vuba, zirimo kanseri, baba bakeneye kwitabwaho mu gihe cyose bamara bavurwa. Bamwe muri bo bavuga ko imiryango yabo ibasiga mu bitaro, bakisanga bagomba kwirwaza kandi uburwayi bafite butabemerera kwiyitaho uko bikwiye.
Umwe mu barwayi bari kuvurirwa muri ibi bitaro yavuze ko mukuru we yamusize aho, nubwo rimwe na rimwe amuhamagara kuri telefone ariko ntamufashe mu byo akeneye. Ati: “Ndihano njyenyine n’ubundi. Nyine naraje, mukuru wanjye ansiga ahangaha arigendera. Kumpamagara arampamagara ariko bikarangiriraho. Narabihoreye, njye ndirwaza, mba ahongaho.”
Undi murwayi na we yavuze ko yagerageje kuvugana n’abagize umuryango we kugira ngo baze kumureba, ariko bakamubwira ko agomba kwiyitaho. Agira ati: “Nonese ko nabaterefonnye ntibaze ngo bandebe, ibyo kundeba barambwira ngo oya, ngo nirwaze, ngo ninibesheho njyenyine, ngo nirwaze.”
Abatereranywe bashakirwa ubufasha
Umuryango Inshuti mu Buzima (Partners In Health Rwanda), ukorana n’ibitaro bya Butaro n’ibindi bigo by’ubuvuzi mu Rwanda, ufasha abarwayi batereranywe n’imiryango yabo kubona ibyo bakeneye mu gihe cyo kwivuza, birimo kubashakira ababarwaza.
Dr. Egide Mpanumusingo, uhagarariye uyu muryango mu Karere ka Burera, avuga ko hari abantu batererana abarwayi bitewe no kubona ko uburwayi bwabo bukomeye, cyane cyane kanseri, bakabura icyizere cy’uko bashobora gukira.
Ati: “Ugasanga agize amahitamo yo kugira ngo amusige. Abo navuga ko ari abarwayi bo mu mutwe, kenshi ni bo bakunze kugaragara, ariko noneho tukaba tugira rimwe na rimwe, navuga nti, nk’abandi baza bafite uburwayi bukomeye nka kanseri, cyane cyane abantu bavuye hanze. Yabona ko ari mu gihe navuga ko arembye cyane, ngira ngo niba rimwe na rimwe aba yibaza ati ‘ese uyu murambo nzawutwara nte? Ese ko mbona nta kintu kiri kuvamo?’ bagahitamo kugira ngo babate.”
Avuga ko iyo bamenye ko umurwayi yatereranywe, bagerageza kumufasha no kumwereka ko atari wenyine, kugira ngo akomeze kugira icyizere mu gihe cyo kwivuza. Yagize ati: “Ariko turafatanya iyo twashoboye kubimenya, dushobora kumuhumuriza tukamwereka ko nta kintu na kimwe tutazakorana.”
Uyu muryango uvuga ko amafaranga akoreshwa mu gushakira abarwayi batereranywe ababarwaza agera hafi ku bihumbi 500 Frw buri mwaka, mu gihe ibikorwa byo kubitaho muri rusange bisaba hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 600 Frw.
Dr. Rwema Sarah Kayesu, uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Butaro, avuga ko ingaruka zo gutererana abarwayi zitagarukira ku gihombo cy’amafaranga gusa, kuko bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane iyo badashobora kwiyitaho cyangwa gukurikiza amabwiriza y’abaganga bonyine.
Asaba imiryango kwihanganira abarwayi no kubaba hafi mu gihe cyo kwivuza, ashimangira ko ubuvuzi budakwiye kugarukira ku miti gusa, ahubwo ko bukwiye no kujyana n’inkunga y’amarangamutima.
Yagize ati: “Icyo twabasaba ni ukugira ngo bajye baza bihanganiye uburwayi, ni gahoro gahoro, kumuba hafi, ndetse n’iyo abonye icyo nakwita emotional support (ubufasha mu bijyanye n’amarangamutima) y’umuryango, y’inshuti n’abavandimwe, yaba mu buryo, kuko ntabwo kuvura ari imiti gusa.”
Akomeza avuga ko guhumuriza umurwayi no kumutera imbaraga na byo bigira uruhare mu rugendo rwe rwo gukira. Ati: “Ariko no kubona ko uba hafi, akubwira ati ‘komera, humura, biragenda gutya’, na byo ubwabyo bigira uruhare mu gukira k’umurwayi. Icyo twabasaba rero ni uko bazajya birinda gutererana abarwayi, kubajugunya, kuko biba ikibazo yaba ku bitaro, ndetse no ku muryango Nyarwanda muri rusange.”
Dr. François Uwinkindi, uyobora Ishami rishinzwe gukurikirana no kuvura indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko abarwayi bafite indwara zidakira bakeneye ubufasha burenze ubuvuzi bahabwa kwa muganga. Aha yasobanuye ko iyo umuryango usobanukiwe uko wafasha umurwayi umaze igihe arwaye, bishobora kumufasha kwihanganira uburwayi no gukomeza gukurikiza amabwiriza y’abaganga.
Ati: “Umuntu ufite uburwayi bw’umugongo cyangwa se ubundi burwayi amaranye igihe kirekire, guhabwa ubuvuzi ndetse n’abo babana babasha kumenya uburyo baherekeza uwo murwayi, ndetse n’uwo murwayi ntabashe kwirambirwa kuko umuryango umuri hafi kandi umufasha muri byose.”
Umuryango Inshuti mu Buzima uvuga ko buri mwaka ukoresha arenga miliyoni 532 Frw mu gufasha abarwayi, harimo amafaranga y’ingendo ku barwaye kanseri, ayo kubatunga n’ayo kwishyura imiti. Ku munsi, ibitaro bya Butaro byakira abarwayi bari hagati ya 180 na 200 baza kwivuza bagataha, mu gihe abandi barwarira mu bitaro kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba busaba imiryango kudatererana abarwayi, ahubwo ikabafasha mu byo bakeneye, ikababa hafi kandi ikabatera imbaraga mu rugendo rwo kwivuza. Buvuga ko kwita ku murwayi bisaba ubufatanye bw’abaganga, umuryango n’abandi bafatanyabikorwa, kuko kwitabwaho no guhumurizwa ari ingenzi ku mibereho y’umurwayi.
