Mugihe Kenya ikomeje kwibasirwa n'icyorezo cya Ebola, u Rwanda rwahaye iki gihugu ubufasha bw'imiti yo guhangana nacyo

Guverinoma y’u Rwanda yahaye Kenya imiti igamije kuyifasha guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira icyo gihugu, aho abantu umunani bamaze kwandura, umwe muri bo akaba yarapfuye. Ubu bufasha bwatangajwe ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, na Dr. Patrick Omwanda Amoth, umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya.

Dr. Amoth yavuze ko Kenya ikomeje kwakira inkunga n’ibikoresho bituruka mu bihugu no mu miryango mpuzamahanga bifasha mu guhangana n’iki cyorezo. Yagize ati “Turacyakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe Ubuzima (OMS). Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda, mu gihe dukomeje guhangana n’iki cyorezo.”

Ubufasha bw’u Rwanda buje mu gihe Kenya ikomeje ibikorwa byo kuvura abarwayi, gupima abantu bakekwaho kwandura no gukurikirana abahuye n’abamaze kwandura. Umurwayi wa munani yemejwe ku Cyumweru, akaba yari umuganga w’imyaka 49 wagaragazaga ibimenyetso birimo umuriro, kubabara umutwe no kuribwa mu mikaya. Yahise ajyanwa mu kato kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umurwayi wa mbere wa Ebola muri Kenya yamenyekanye ku wa 6 Ukwakira 2026. Mu bamaze kwandura harimo abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’abandi bantu bafitanye isano n’abari baranduye mbere. Nubwo Kenya ikomeje guhangana n’iki cyorezo, inkunga y’imiti y’u Rwanda yiyongera ku bufasha icyo gihugu gikomeje kubona mu rwego rwo kurwanya Ebola.

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubuzima, ubucuruzi, umutekano n’iterambere ry’akarere, by’umwihariko binyuze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mugihe Kenya ikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola, u Rwanda rwahaye iki gihugu ubufasha bw’imiti yo guhangana nacyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *