Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko imyambarire ikwiye kujyana n’aho umuntu ari, agaragaza ko amahame n’indangagaciro bya sosiyete bigomba kwitabwaho mu gihe abantu baganira ku myitwarire ishobora guteza impaka. Ibi yabigarutseho ku wa 21 Ukwakira 2026, mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10 rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gikorwa cya Youth Meet The President.
Ikibazo cy’imyambarire cyari mu ngingo urubyiruko rwagarutseho, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi zivugwa ku mbuga nkoranyambaga, zirimo izaturutse ku mukobwa watawe muri yombi muri Kanama 2026, asanzwe muri gare yo mu Karere ka Rubavu, ndetse n’abantu basubijwe inyuma ku muryango w’igitaramo cya “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri parikingi ya BK Arena i Kigali ku wa 29 Kanama 2026.
Kagame yasobanuye uko yabonye ikibazo cy’umukobwa wafashwe
Perezida Kagame yavuze ko amaze kubona impaka zari zavutse ku myambarire, yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, kugira ngo amubwire uko ikibazo cy’umukobwa wafashwe cyagenze. Yasobanuye ko yasabye kureba ifoto y’uwo mukobwa kugira ngo amenye uko yari yambaye, asanga, uko yabibonye, yararenganyijwe kuko imyanya y’umubiri igomba guhishwa yari ayihishe.
Yabajije CG Namuhoranye ati: “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiriye kwanikwa ku gasozi ko mbona byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?” Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu byagaragaye harimo kuba umupolisi ashobora kuba yari ananiwe, asaba ko n’abapolisi bajya basobanukirwa ko umunaniro ushobora kugira uruhare mu myitwarire yabo, kuko hari abatangira akazi kare bakagakomeza amasaha menshi.
Mu gusobanura uko abona iki kibazo, Perezida Kagame yatanze urugero rw’abantu bajya ku mazi bakambara imyenda ibafasha kumererwa neza muri ako gace, ariko agaragaza ko imyambarire ishobora kuba isanzwe ahantu hamwe idakwiriye ahandi.
Ati “Mbese ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza. Wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi, biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo Uyu muntu se byagenze gute?”.
Perezida Kagame yavuze ko impaka ku myambarire zitagomba kwibanda ku bagore gusa, kuko n’abagabo bashobora kwambara imyenda ikunze gukoreshwa mu gihe cy’imyitozo ngororamubiri, nyamara bakaba bari ahantu rusange aho abantu bashobora kwibaza niba iyo myambarire ihuye n’aho bari. Ati: “Abenshi ibi bintu babishyira ku bagore gusa. N’abagabo ni uko.”
Yashimangiye ko sosiyete igira amahame, amategeko n’indangagaciro biyigenga, kandi ko abantu bakwiye kuganira ku buryo bazumvikanaho kugira ngo itandukaniro mu myumvire ritabyara amakimbirane. Yagize ati: “Nta mwuka mubi bikwiriye no gutera. Bikwiriye kuba bifite uko byateganyijwe ku buryo abantu bumvikana.”
Yasobanuye ko sosiyete ishobora kutakira ako kanya imyitwarire cyangwa imigenzo mishya izanywe n’abantu baba barabonye uko bikorwa ahandi. Icyakora, yavuze ko ibyo bitagomba kuba intandaro y’amakimbirane hagati y’umuntu n’umuryango abamo. Yanagaragaje ko buri sosiyete igira amabwiriza, amategeko n’ibyo yemera cyangwa itemera, bityo umuntu ushaka kuzana imyitwarire itari isanzwe muri iyo sosiyete aba agomba kumva uko ihagaze kuri ibyo bibazo.
Internet ihenze na monetization na byo byagarutsweho
Mu bindi bibazo urubyiruko rwagejeje kuri Perezida Kagame harimo ikiguzi cya internet, imbogamizi zijyanye no kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na serivisi zitanoze zitangwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga. Ku kibazo cy’ibiciro bya internet, Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, kugira icyo abivugaho.
Minisitiri Ingabire yavuze ko ibiciro bya internet byagiye byiyongera mu gihe u Rwanda rugenda rwimukira ku ikoranabuhanga ritanga internet yihuta kandi ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi. Yagize ati: “Ibigo bishinzwe gutanga internet bimwe ibiciro bya internet byagiye byiyongera kubera kwimuka tugana ku gukoresha internet yihuta kandi uko yihuta inafite n’ubushobozi buri hejuru irahenda.”
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo igihugu kigendane n’iterambere ry’ikoranabuhanga, hakenewe gukomeza kongera ubushobozi bwacyo. Yagize ati: “Ni uguhora duhangana na byo natwe tukagerageza tugakora uko dushoboye tukazamura ubushobozi bwacu.”
Ku bijyanye na ‘monetization’, uburyo abakoresha imbuga nkoranyambaga bashobora kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa byabo, Minisitiri Ingabire yavuze ko iki kibazo cyari cyaragarutsweho no mu 2024. Yasobanuye ko ibyemezo byo kwemerera ibihugu gukoresha ubwo buryo bifatwa n’ibigo mpuzamahanga nka Google, TikTok na Meta, bityo u Rwanda rukaba rudafite ubushobozi bwo kubyemeza rwonyine.
Yavuze ko kugira ngo uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bukore, hakenewe isoko ry’abamamaza rinini, uburyo bworoshye bwo kwishyura abakoresha izo mbuga ndetse n’umubare uhagije w’abazikoresha.
Minisitiri Ingabire yavuze kandi ko hari ibiganiro bigamije koroshya imikoranire n’uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibigo bikora ibijyanye n’ubwishyu, birimo PayPal na Stripe, kugira ngo u Rwanda rutazacikanwa n’amahirwe igihe izo serivisi zizaba zemewe.
Yagize ati: “Nk’urubuga nka TikTok ntabwo iyo monetizaton ishoboka mu Gihugu ariko Meta na YouTube barahari. Ibyo bigo byose twagiye tuvuga bimwe byagiye bitugaragariza ko porogaramu babaye bazihagaritse nisubukurwa u Rwanda na rwo ruzagerwaho ntabwo ari ibintu dushyiramo imbara nkeya, nuko imyanzuro iri kuri ibi bigo by’imbuga nkoranyambaga kurusha uko biri kuri Guverinoma.”
Perezida Kagame yanenze serivisi zitanoze
Perezida Kagame yanagarutse ku bibazo bya serivisi zitanoze zikigaragara mu bigo bya Leta n’ibyigenga, avuga ko kumenya ibibazo bihari ari intambwe ya mbere yo kubikemura, ariko ko hakenewe n’ibikorwa bifatika ndetse no kubaza ibisobanuro ababigizemo uruhare.
Yatanze urugero rw’abakozi bahugira kuri telefone igihe hari abantu bakeneye serivisi, bigatuma bategereza igihe kirekire kandi bashobora kuba bari buhabwe serivisi mu buryo bwihuse.
Mu rugero yatanze, yavuze ko hari igihe yari agiye guhaha nyuma yo gukora siporo, agasanga umukozi wari ushinzwe kwishyuza ahugiye kuri telefone, atita ku bantu bari bamutegereje.
Ati: “Mu myaka 15 ishize ninjiye ahantu mu iduka nari mvuye muri siporo niyambariye ukuntu, ntora umurongo mbwira abancungira umutekano twari kumwe ngo basubire inyuma be kunkurikira, ariko uko tugenda uwatangaga serivise ntabwo yari atwitayeho na busa yavugaga kuri telefone. Nanjye angezeho yeguye amaso arambona icyakora ntiyafata telefone ampa serivise ariko ndamubaza nti uzi umwanya tumaze hano n’aba bari inyuma yanjye?”
Yavuze ko hari abantu bashobora kumara iminota igera kuri 30 bategereje serivisi, mu gihe abashinzwe kuyitanga batabaha agaciro gakwiye. Yagize ati: “Kukivuga bikamenyekana ko gihari ni byiza, ibikurikiyeho ni ibikorwa ku buryo n’abantu babibazwa.Ni byiza kumenya ibibi bitubamo, ikiba gisigaye ni ukubikosora.”
Perezida Kagame yasabye ko imikorere mibi idafite impamvu yumvikana ikwiye guhinduka, kandi ko ababishinzwe bagomba kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abagana ibigo bitandukanye.
