Igitutu cy’imyumvire ya sosiyete, gutinya kunengwa n’abo bashakanye ndetse n’amashusho agaragaza imibonano mpuzabitsina mu buryo butandukanye n’ubuzima busanzwe, ni bimwe mu bituma abagabo benshi bahangayikishwa n’igihe bamara batarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hagati ya 30% na 40% by’abagabo ku Isi batanyurwa n’igihe bamara muri iki gikorwa, nubwo hari abamara igihe kiri mu bipimo bifatwa nk’ibisanzwe.

Ku mpuzandengo, umugabo muzima ashobora kumara hagati y’iminota itanu n’irindwi kuva imibonano mpuzabitsina itangiye kugeza asohoye. Icyakora, iki gihe gishobora gutandukana bitewe n’umuntu, imiterere y’umubiri n’ibindi bibazo bijyanye n’imitekerereze.

Amakuru agaragazwa n’ubushakashatsi bwashyizwe kuri PubMed Central, ikigo cy’isomero ry’ubuvuzi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NIH), yerekana ko hagati ya 20% na 30% by’abagabo batanyurwa n’igihe bamara mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe abagera kuri 40% baba bifuza kukongerera.

Ikindi cyagaragajwe ni uko hari abagabo bakunda kuvuga ko bamara igihe kiruta icyo bamara mu by’ukuri. Ubushakashatsi bwerekana ko bamwe bashobora gukabya igihe bamara ku kigero cya 31%, bitewe n’uko kurangiza mu gihe gito babifata nk’ikimenyetso cy’ubushobozi buke.

Imyumvire n’amashusho y’urukozasoni biri mu bitera igitutu

Guhangayikishwa no kurangiza vuba ntibiterwa gusa n’imiterere y’umubiri, kuko n’imitekerereze n’imyumvire umuntu afite bigira uruhare rukomeye.

Mu bice bimwe by’Isi, umugabo utinda kurangiza afatwa nk’ufite ubushobozi buhambaye mu mibonano mpuzabitsina. Iyi myumvire ituma bamwe barangiza mu gihe gito bumva ko batageze ku rwego rwitezwe, bakagira ubwoba bwo kunengwa cyangwa kutanyurwa kw’abo bashakanye.

Amashusho y’urukozasoni na yo ashobora kongera iki gitutu. Akenshi agaragaza abantu bamara iminota 30 cyangwa isaha irenga mu mibonano mpuzabitsina, bigatuma abayareba bashobora kwibwira ko ari ko bigomba kugenda mu buzima busanzwe, nyamara ayo mashusho aba yarateguwe kandi agatunganywa mu buryo bwihariye.

Ikindi gituma abagabo bahangayikishwa n’iki kibazo ni ugushaka ko abo bashakanye banyurwa. Bamwe bumva ko bagomba kumara igihe kirekire kugira ngo abagore babo bagere ku ndunduro y’ibyishimo (orgasm).

Icyakora, kunyurwa mu mibonano mpuzabitsina ntibishingira ku gihe gusa, kuko no gutegurana mbere y’igikorwa (foreplay), kumvikana hagati y’abashakanye no kwita ku byifuzo bya buri wese bigira uruhare rukomeye.

Abenshi bahitamo imiti aho kugisha inama abaganga

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba kuva batangira gukora imibonano mpuzabitsina bwerekanye ko 81% bahitamo gukoresha ibinini bya buri munsi bigamije kubafasha kongera igihe bamara batarangiza.

Icyakora, ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 88 gusa, bivuze ko umubare wabwo udashobora gufatwa nk’uhagarariye abagabo bose ku Isi.

Ku rundi ruhande, amakuru yatanzwe na Rena Malik, MD, agaragaza ko abagabo bake cyane, bagera kuri 9%, ari bo bajya kugisha inama abaganga ku kibazo cyo kurangiza vuba.

Ibi bigaragaza ko hari abagabo benshi bashobora guhitamo kwishakira ibisubizo, bakifashisha imiti, ibimera cyangwa ibindi bicuruzwa bibizeza kongera ubushobozi mu buriri, aho kubanza kumenya niba koko bafite ikibazo gikeneye kwitabwaho n’inzobere mu buzima.

Inzobere mu buzima zisanzwe zishishikariza abantu kutihutira gukoresha imiti cyangwa ibindi bicuruzwa bitizewe, ahubwo bakagana abaganga kugira ngo bamenye inkomoko y’ikibazo n’uburyo bukwiye bwo kugikemura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *