Ubushakashatsi ku nyubako rusange mu Rwanda bugaragaza ko 38% gusa ari zo zubatswe ku buryo bworohereza abantu bafite ubumuga bw’ingingo kuzigera no kuzikoresha. Ibi ni imwe mu mbogamizi zikomeje kubangamira uruhare rwabo ku isoko ry’umurimo, aho usanga hari abashobora kuba bafite ubumenyi n’ubushobozi ariko bakabura ahantu habafasha kubibyaza umusaruro.
Iyi mbogamizi yongeye kugarukwaho ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga urubuga rw’igihugu ruhuza abikorera mu guteza imbere umurimo n’ubukungu budaheza abafite ubumuga, ruzwi nka The National Business and Disability Network (NBDN).
Ubushakashatsi bwakorewe ku nyubako rusange 30 bwerekanye ko 38% ari zo zujuje ibisabwa kugira ngo abafite ubumuga bw’ingingo bazigeremo kandi babashe kubona serivisi zitangirwamo bitabagoye. Ibi bigaragaza ko hakiri icyuho mu gutegura ibikorwaremezo byakira abantu bose hatitawe ku bumuga bafite.
Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rivuga ko iki kibazo kijyana n’izindi mbogamizi zituma abantu bafite ubumuga batabona amahirwe angana n’ay’abandi mu kazi, zirimo imyumvire y’abakoresha n’uburyo ibizamini byo gushaka abakozi bitegurwamo.
Umujyanama wa NUDOR mu bijyanye no guteza imbere umurimo udaheza abantu bafite ubumuga, Izere Emmanuel, yavuze ko hari abakoresha bagifata abantu bafite ubumuga nk’abadafite ubushobozi bwo gukora imirimo imwe n’imwe, bituma batabona amahirwe yo guhatanira imyanya y’akazi.
Yagize ati: “Hari umuntu ubona ufite ubumuga agahita yibaza niba ashoboye. Iyo ni yo mbogamizi ikomeye abantu bafite ubumuga bahura na yo.”
Yagaragaje kandi ko n’iyo umuntu ufite ubumuga atsindiye akazi, ashobora kugorwa no kugakora igihe aho azakorera hatateguwe ku buryo bumworohereza.
Izere asanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bufasha abafite ubumuga mu bizamini byo gushaka abakozi, mu gihe abakoresha na bo bakwiye kunoza aho bakorera no gutanga ibikoresho bifasha abakozi gukora neza. Ati: “Icya mbere ni ukwizera abantu bafite ubumuga bakabaha akazi.”
Umuyobozi Mukuru wa NUDOR, Dr. Mukarwego Betty, yavuze ko nubwo u Rwanda rufite amategeko na politiki bigamije kurengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, hakiri imbogamizi mu kubishyira mu bikorwa, cyane cyane mu rwego rw’umurimo. Ati: “Amategeko abisobanura arahari ariko imyumvire y’abantu ntirahinduka neza.”
Yagaragaje ko guhindura imyumvire y’abakoresha no kubaka ahantu horohereza abantu bafite ubumuga ari bimwe mu byafasha kubaha amahirwe angana n’ay’abandi.
Mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibyo bibazo, hatangijwe urubuga rwa NBDN ruzayoborwa na NUDOR ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Urugaga rw’Abikorera (PSF), imiryango mpuzamahanga itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Uru rubuga rugamije kongera amahirwe yo kubona akazi, kwihangira imirimo no guteza imbere ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bukungu bw’igihugu.
Ruzafasha ibigo gushyiraho uburyo butavangura mu gutanga akazi, kunoza aho abakozi bakorera, kubaha ibikoresho byihariye bakenera ndetse no kongera amahirwe yo kwimenyereza umwuga no kuzamuka mu ntera.
NUDOR yanagaragaje ko hakwiye gutekerezwa ku ngamba zishishikariza ibigo guha akazi abantu bafite ubumuga, zirimo kugabanyirizwa imisoro cyangwa guhabwa izindi nyungu zabifasha kubategurira aho bakorera.
Ku ruhande rwa PSF, hijejwe ubufatanye n’izindi nzego mu gushakira ibisubizo izo mbogamizi no kongera uruhare rw’abafite ubumuga mu bikorwa by’ubukungu. Ishyirwaho ry’uru rubuga rigamije gutuma uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga butagarukira ku mategeko gusa, ahubwo bukavamo amahirwe afatika yo kubona akazi, kwihangira imirimo no gukoresha ubumenyi bafite mu iterambere ry’igihugu.
Ibi bishimangira ko kugira ngo ubukungu budaheza bugerweho, bidahagije guteganya uburenganzira mu mategeko gusa; hakenewe no kubaka ibikorwaremezo, guhindura imyumvire no gushyiraho uburyo butuma buri wese abasha gutanga umusanzu we.
