Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abafatanwe ibiyobyabwenge baricuza guhemukira umuryango nyarwanda

Bamwe mu bafashwe bacuruza ibiyobyabwenge baricuza ko bahemukira umuryango nyarwanda, bagasaba abagifite aho bahuriye nabyo kwihutira kubireka batarahura n’ingaruka zikomeye zibategereje.

Ibi babitangaje ku wa 11 Ukuboza 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga abantu babiri yafashe batunda bakanacuruza urumogi hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Bombi bagaragaza  ko urumogi bakwirakwiza mu mujyi wa Kigali ruturuka hanze  y’u Rwanda, bagahuriza kandi ku kintu cyo kwizerana n’abarubagemurira kuko ngo barubazanira i Kigali.

Munyandamutsa Dominique wafatanwe udupfunyika tw’urumogi dusaga 1500 ngo azanirwa n’umuntu uturuka ku Gisenyi, yemeza ko utarafatwa atamenya uburemere bw’icyaha akora.

“Igitera umuntu  gukora ibintu bitemewe n’amategeko ni amafaranga ku buryo atuma ingaruka utaziha agaciro, gusa iyo bagufashe niho wumva ingaruka z’ibyo ukora.”

Yemera ko yakoraga amahano, akicuza ku buhemu yakoreye umuryngo nyarwanda.

Ati “Nta muntu ukwiye gukina n’amategeko, cyane cyane gukinisha ibiyobyabwenge kuko nange ndicuza. Ubwange nabitekereje numva ndi guhemukira sosiyete Nyarwanda nyizanamo ibiyobyabwenge. Rwose nakoze amahano akabije.”

Uwimpuhwe Solange na we yemera ko yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 45, ashimangira ko ucuruza ibiyobyabwenge  amenya ububi bw’ibyo akora iyo afashwe.

Ati “Mu gihe kirenga umwaka ncuruza urumogi, icyo natekerezaga ni uko ndi bubone amafaranga gusa, ingaruka zijyanye no gufatwa, gufungwa ngasiga abana bonyine ntawe ubitekereza ariko ubu nibwo numva uburemere bwo kubifatirwamo.”

Usibye aba babiri bafashwe, mu karere ka Rulindo mu ijworo ryo ku itariki 10 Ukuboza, ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafashe Rukundo Samuel w’imyaka 34 y’amavuko atwaye udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 10.704 kuri moto yavaga mu muhanda wa Musanze – Kigali.

Polisi itangaza ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ku buryo abafitanye isano nabyo bazajya bafatwa byihuse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ashimangira ko Polisi izakora ibishoboka byose kugira ngo irinde abanyarwanda ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ntituzihanganira na rimwe utunda, ucuruza cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge. Usibye ubwacu nka Polisi, tunakorana n’izindi nzego zitandukanye ndetse n’abaturage bakaduha amakuru yaho bakeka ibyitwa ibiyobyabwenge kuko ntabwo tuzemera ko byangiza abanyarwanda.”

Asaba ubufatanye na buri wese mu rugamba rwo guhangana n’icuruzwa netse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ari intandaro y’ibindi byaha.

Ati “Ntibikwiye ko uhishira ucuruza cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge, uramuhishira mu kanya gato naza yabihaze akugirire nabi cyangwa yangize umwana wawe. Kuki twahishira inkozi z’ibibi? Tubime ubuhumekero, tubatangaho amakuru ku buryo bafatwa.”

Polisi y’u Rwanda yibutsa ko ibihano bihabwa abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge byiyongereye, igasaba ko abantu babicikaho burundu kugira ngo birinde ibihano biremereye bibategereje.

Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities