Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kiravuga ko nyuma y’aho bigaragaye ko coronavirus izamara igihe kirekire; ngo hagiye kwifashishwa abajyanama b’ubuzima mu bikorwa byo gupima no gukumira ikwirakwira ryayo bihereye mu mudugudu.
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo muri iki gikorwa nk’uko babikora ku zindi ndwara.
Murekatete Georgette, amaze imyaka 8 ari umujyanama b’ubuzima ukorera mu kagari ka Kabuga ya mbere mu murenge wa Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Inshingano ze ni ugupima indwara y’umusonga, impiswi na malariya ku bana, mu gihe abantu bakuru bo bapimwa malariya gusa, ibi byiciro byombi bihabwa imiti y’ibanze naho umurwayi uri ku rwego rurenze ubushobozi bw’umujyanama w’ubuzima akoherezwa ku kigo nderabuzima.
RBC isobanura ko abajyanama b’ubuzima bafite uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abantu bagana ibitaro kuko nk’urugero abantu barwara malariya, muri bo 70 ku ijana bavurwa n’abajyanama b’ubuzima, bityo ngo bahereye ku bikoresho byamaze kuboneka ndetse byanakorewe mu Rwanda, ngo birateganywa ko uru rwego rwanatanga umusanzu warwo mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.
Abajyanama b’ubuzima basaga gato ibihumbi 60 hirya no hino mu midugudu y’uturere twose tw’igihugu bakaba bakora nk’abakorerabushake. Bavuga ko biteguye gukomeza gutanga serivisi z’ubuvuzi igihe baba bitabajwe mu gukumira coronavirus nubwo batabura kugaragaza impungenge zo kuba bakwandura igihe batahabwa ibikoresho by’isuku.
Ku rundi ruhande ariko abaturage basanga gukoresha abajyanama b’ubuzima ari kimwe mu byatuma hamenyekana vuba umubare w’abanduye coronavirus bihereye mu mudugudu bigatuma hafatwa ingamba hakiri kare.
RBC isobanura ko nubwo umurimo w’ibanze w’abajyanama b’ubuzima mu gukumira coronavirus ari ubukungurambaga, ngo no gupima iki cyorezo nabyo birateganijwe kuko basanzwe bamenyere uburyo bwo gupima indwara.
Kugeza ku wa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2020, imibare ya Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko mu mezi asaga 4 coronavirusi igeze mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo ibihumbi 242,129 byabonetsemo abarwayi 1,821. Muri bo 918 barakize na ho 5 bahitanwa nayo.
Imibare yo ku mugabane wa Afurika na yo ikomeje kwiyongera kuko imaze kugira abarwayi 850,628, hakize 494,224, abakirwaye bagera ku 338,596; hakaba hamaze gupfa ibihumbi 17,808.
Ku isi, abamaze kwandura COVID-19 bagera kuri 16,424,021; abakize ni 10,052,673 na ho abo kimaze guhitana bagera ku 652,332 mu gihe abakirwaye bagera kuri 5.719,016
Panorama
