Abakundana bahuje ibitsina (homosexual) si abantu basanzwe bamenyerewe mu muryango nyarwanda. Umuco w’abanyarwanda ndetse n’imyemerere bikomeza imbaraga z’ihezwa n’akato ku bisanze bariho batyo.
Umuryango utari uwa Guverinoma wita ku buzima, uburenganzira n’iterambere (HDI: Health Development Initiative), uvuga ko abakundana bahuje ibitsina kugeza magingo aya umuryango nyarwanda utarabisangamo bitewe n’umuco ndetse n’imyemerere ishingiye ku madini.
Muhirwa Sulemani, ni Umukozi wa HDI, ushinzwe ibikorwa no gukurikirana umunsi ku munsi abafite ibyago byinshi byo guhura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (key populations), barimo abakora uburaya, abitera inshinge z’ibiyobyabwenge, abakundana bahuje ibitsina ndetse n’ab’ibigitsinagabo bafite imyitwarire ya kigore. Mu kiganiro na Panorama, avuga ko abakundana bahuje igitsina bafite ikibazo cyo kudahabwa uburenganzira bwose mu miryango bavukamo ndetse no mu muryango nyarwanda iyo babamenye.
Agira ati “Umuco nyarwanda ufite imbibi kuko hari ibyo abantu bafata nk’ibizira ku buryo iyo hagize uwo bigaragaraho ahinduka igicibwa mu muryango. Ikindi ni amahame y’amatorero n’amadini ashingiye ku myemerere, kuko abo bantu bavuzweho no muri Bibiliya, usanga bafatwa nk’ikizira, kandi ataribo babyiteye.”
Muhirwa akomeza avuga ko ababana bahuje ibitsina cyangwa abafite imyitwarire ya kigore kandi ari abagabo bahura n’ihohoterwa ririmo gukubitwa, gushungerwa n’abandi, gutukwa n’ibindi bibatesha agaciro.
Avuga kandi ko hari n’abana birukanwa mu miryango yabo bavuga ko ari abashitani, bakorerwa ihezwa n’akato, abatishyurirwa amafaranga y’ishuri kubera ababyeyi babanze, kuba igicibwa mu muryango ndetse n’iteshagaciro.
Agira ati “Ibyo byose bibakorerwa biherekezwa n’uko abo byabayeho batiyakira, bahura n’ihungabana, hakaba n’abishora mu buraya n’abandi bagabo cyangwa n’abandi bagore ndetse hakaba n’abo bitera kwiyahura kubera ko bumva banzwe, hakaba n’abishora mu biyobwenge.”
Abahuye n’ingorane batanga ubuhamya
Amina utuye mu murenge wa Nyarugenge avuga ko yagiye mu kabyiniro agiye kwisanzura hamwe n’abandi, agezemo kubera ko hari abari bamuzi, bamubonye bamusohora shishiitabona. Agira ati “Byatumye mpungabana cyane mbona ko nta bwisanzure mfite, kubera ko no mu muryango wanjye banciye.”
Iki kibazo Amina agihuriyeho na Nzayisenga na we utuye mu murenge wa Nyarugenge, avuga ko kuva aho abantu bamenyeye ko akundana n’uwo bahuje igitsina, batangiye kutamwiyumvamo, kuko aho ageze batangira kumuryanira inzara, ndetse hakaba hari n’aho yasohowe mu kabyiniro kandi yajyanye n’abandi.
Uwitonze utuye mu murenge wa Kimihurura, na we avuga ko yagize ikibazo ubwo yabuzwaga kwinjira mu kabari bitewe n’uko hari uwamubonye basanzwe baziranye, hanyuma nyir’akabari akamubwira ko atinjiramo, ndetse aranamutuka bikomeye.
Umwe mu babyeyi utuye mu murenge wa Remera waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko ikibazo nk’icyo bakigize mu muryango ariko cyateye amakimbirane akomeye kuko umugabo we yirukanye umwana mu rugo. Agira ati “Iyo ikibazo nk’iki kivutse mu muryango habamo amakimbirane akomeye, kuko abagabo batihanganira abana. Nk’ubu uwanjye yaramennye yaragiye kubera amakimbirane yavutse mu rugo rwacu.”
Uretse abatanga ubuhamya bw’ingorane bahura na zo, HDI ivuga ko hari abahohoterwa bagakubitwa, nk’umuryango ufite mu nshingano zawo uburenganzira, ikibazo wagikurikiranye ubu kikaba kiri mu maboko y’ubutabera, kuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha –RIB rwahise rubakurikirana.
Ababyeyi ndetse n’abandi baturage basabwa kudaha akato abahuye n’ubwo buzima bakabafata nk’abandi kuko atari bo baba barabyiteye. Sibyo baba barahisemo ahubwo basunikwa n’imisemburo ibarimo bavukanye. Ntibakwiye guhezwa no guhabwa akato ahubwo bahabwe urukundo nk’abandi bana.
Rwanyange Rene Anthere
