Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Abamamyi b’ibigori 105 bacakiwe bacibwa akayabo

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, itangaza ko kugeza ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, abamanyi b’ibigori 105 bafatiwe mu cyuho kandi baciwe amande ya miliyoni 40,5Frw.

Byatangajwe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Karangwa Cassien, mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Televiziyo y’u Rwanda cyatambutse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Werurwe 2024.

Karangwa Cassien, atangaza ko abo bamamyi bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze inzira y’ubusamo usanga bahenda abaturage ari nayo mpamvu leta yabahagurukiye.

Avuga ko mu buryo bwashyizweho, umuntu wese ugura umusaruro agomba kuba yarahawe icyangombwa n’urwego rw’umurenge.

Yavuze ko abarenga kuri ayo mabwiriza bakajya kugura umusaruro batarabiherewe uburenganzira bafatirwa ibihano aho kugeza ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, hari hamaze gufatwa abantu 105.

Ati “Tumaze gufata abantu 105 baciwe amande ageze muri miliyoni 40Frw. Ni ibintu bikorwa mu rwego rwo kwirinda abamamyi.”

Yakomeje agira ati “Hatanzwe ibyangombwa ku rwego rw’umurenge, kugira ngo abagura uwo musaruro babe bafite icyangombwa cy’umurenge, bagure ariko bakurikije ibiciro. Harebwa ko ufite icyo cyangombwa ariko ukanakurikiza ibiciro.”

Karangwa yavuze ko mu baguzi bazwi bemewe b’umusaruro hari amafaranga arenga miliyari 25 Frw zo kugura umusaruro w’ibigori, ku buryo nta kibazo gihari.

Yavuze ko ibigori byo mu Rwanda n’ubwo byaba byinshi gute, bidashobora kubura amasoko yaba ay’imbere mu gihugu ndetse no hanze yaho.

Ati “Umusaruro turawukeneye kuba waboneka ari mwinshi, ni yo mpamvu Leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo umusaruro uzamuke, tubashe kuwubona, tubone uwo twohereza no mu mahanga.”

Yavuze ko ibigori bihari ariko n’abakiliya babyo bahari ariko abahinzi bakwiye kumenya ko abantu bose batabonera isoko rimwe.

Ati “Ni ukugurisha buhoro buhoro, abaguzi baza kugura, ntibabagurira mwese icya rimwe. Abaguzi barahari. Buri muntu ku rwego rwe, hari ibyo aba yiteguye.”

Iki kiganiro cyabaye mu gihe hirya no hino mu gihugu, abahinzi bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize babonye umusaruro mwinshi w’ibigori ariko bakaba bafite ikibazo cy’abaguzi.

Ku rundi ruhande, hari abarangura umusaruro bagahenda abahinzi, bakabagurira ku giciro cyangwa uburyo butandukanye n’ubwashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Illuminé Kamaraba, yavuze ko kuba muri iki gihembwe gishize, umusaruro w’ibigori warabonetse bizafasha igihugu mu kugabanya ibyo cyatumizaga hanze.

Yavuze ko ‘‘Icyo twiteze ni uko igihe cyo gutumiza ibigori, cyakwisunika, aho kuba mu kwa karindwi, bikaba mu kwezi kwa munani.’’

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko harimo kubakwa ibikorwaremezo byo kwanika umusaruro ndetse no kuwuhunika kugira ngo bijye bifasha mu kuwubika igihe kirekire.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.