Kuva mu 2013, abapolisi basaga 100 bafatiwe mu cyaha cya ruswa, muri bo abasezerewe mu kazi bagera kuri 75%.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yatangarije Panorama ko abapolisi bose bafatiwe muri icyo cyaha atari ko bahita birukanwa mu kazi, ariko abamaze gusezererwa bahamwe n’icyaha bagera kuri 75%.
Ibi byatangajwe na Polisi y’Igihugu, nyuma y’uko hari abapolisi babiri bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, batawe muri yombi, Polisi y’u Rwanda ikavuga ko bafatiwe mu cyuho bakira ruswa.
Abafatiwe mu cyuho ni PC Ntirenganya Jean de Dieu na PC Kayitare Jean Bosco, ahagana saa munani mu rukerera rwo ku wa 26 Mata 2016, mu gikorwa cy’ubugenzuzi bwa buri munsi bw’akazi ka Polisi.
Inkuru dukesha Polisi y’igihugu ivuga ko mu gikorwa cyo kubafata, habayeho kubasaka maze buri wese bamusangana amafaranga angana na 20,000 bombi batabashije kubonera ibisobanuro.
“Muri Polisi y’u Rwanda, umuco ni ukutihanganira ruswa, ni na yo mpamvu aba bombi bagomba gukurikiranwa n’amategeko kandi bakirukanwa ku kazi ka gipolisi. Mu bihe bishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye abapolisi benshi muri ruswa kandi ibibazo byabo byarakurikiranwe.” ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.
Imibare iva muri Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2013, abapolisi barenga 100 bafatiwe mu byaha bisa nk’ibi, abenshi muri bo bakaba barirukanywe.
Si abapolisi gusa kuko abasivili barenga 400 na bo bafatiwe muri ruswa n’ibijyanye na yo, bakaba barakurikiranywe n’amategeko.
“Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kurandura ruswa , kugira ngo bigerweho yashyizeho umutwe ushinzwe kurwanya ruswa (Anti-Corruption unit), umutwe ushinzwe imyitwarire y’abapolisi(Police Disciplinary Unit), ndetse n’umutwe ukurikirana ibyaha bimunga umutungo wa Leta (Public Fund Embezzlement unit).” Ibitangazwa na ACP Celestin Twahirwa.
ACP Twahirwa asaba abaturage bose kujya batanga amakuru ku kintu cyose babona kiganisha kuri ruswa bahura na cyo bahamagara ku mirongo ya Polisi itishyurwa ari yo 977 ku bijyanye na ruswa cyangwa 3511 babonye umupolisi ukora amakosa abyitwaje.
Yongeraho ko Abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda, bakora akazi kabo mu mihanda y’igihugu cyose kandi mu masaha yose, ibi bikaba bisaba imyitwarire myiza, gukunda akazi no gutanga serivisi inoze, akaba ari na yo mpamvu ubugenzuzi na bwo bubaho ku manywa na nijoro.
Panorama

ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

take my online class
June 6, 2016 at 07:31
Thanks for the blog post.Really looking forward to read more. Will read on…
for more info
June 3, 2016 at 07:39
Wow, great article.Really looking forward to read more. Awesome.
porn videos
May 23, 2016 at 13:27
pKkQjL MANIC STREET PREACHERS I Think Ive Found It Shalala.ru