Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abari abakozi ba WASAC na REG bahanze amaso Perezida wa Repubulika

Musoni Jordi Michel, Umuyobozi wa Sendika SYPELGAZ, unahagararaiye abari abakozi ba WASAC na REG

Nyuma y’uko abakozi  basaga 700 bahoze bakorera ibigo bishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi WASAC na REG bahagaritswe mu kazi mu buryo bavuga ko budakurikije amategeko agenga abakozi mu Rwanda, bakandikira inzego zose zifite uruhare mu kubarenganura ariko ntizigire icyo zikora ku bibazo byabo, ubu bamaze kwiyambaza ibiro by’umukuru w’igihugu kugira ngo barebe ko barenganurwa, byakwanga bagahita bagana inkiko.

Aba bakozi bahoze bakorera ibi bigo bya WASAC na REG, basaba ko bahabwa imperekeza igenerwa abakozi ndetse bongera guhabwa uburenganzira bwabo kuko barenganijwe n’ibi bigo bakoreraga, bakirukanwa nta mpamvu igaragara, ndetse igihe cyo gutanga akazi cyagera abakoze ibizamini bari mu birukanwe ntibahabwe amanota yabo ahubwo bakababwira ko batsinzwe bose. Ibyo ni byo bashingiraho bavuga ko akarengane.

Uhagarariye aba bakozi birukanwe Bwana Musoni Jordi Michel, avuga ko bizeye neza ko mu ibaruwa bandikiye Umukuru w’igihugu ariho hazava igisubizo cyiza kibanyuze, kuko bizeye ko Perezida wa Repubulika ashyira mu gaciro kandi akarenganura baturage bose baba barengana.

Yagize ati “Ibaruwa twayijyanye mu biro by’umukuru w’igihugu ku wa 29 Gashyantare 2016, none dutegereje igisubizo kandi cyiza  bitarenze ku munsi mukuru w’umurimo uzizihizwa ku wa 1 Gicurasi. Ariko mu gihe tuzaba tutabonye igisubizo tuzahita tugana inkiko, tujye kurega ibi bigo bya WASAC na REG, kuko ubu twihaye amezi abiri yo gutegereza igisubizo kivuye ibukuru.”

Harerimana Pascal, umwe mu bahoze ari abakozi ba WASAC, avuga ko ababajwe cyane n’uburyo inzego zose zabatereranye mu kibazo cyabo. Ati “Niba u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, nyamara twe tukaba dusaba kurenganurwa ntihagire utwumva, ahubwo inzego zose zikadutererana, none tukaba twararinze kugeza ikibazo cyacu ku mukuru w’igihugu ari na rwo rwego rwa nyuma, twizeye ko ruzadufasha kuturenganura. Nsanga abaturage baharenganira ariko mpamya ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba atazi ibibazo nk’ibi, ari na yo mpamvu tumutegerejeho igisubizo cyiza nk’uko asanzwe arenganura abaturage hirya no hino mu gihugu.”

Zimwe mu nzego aba bakozi bagejejeho ikibazo cyabo zirimo Komisiyo y’abakozi ba Leta, Urwego rw’umuvunyi ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko, nyamara nta rwego na rumwe rwigeze rubasubiza, kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kujyana ikibazo cyabo ku mukuru w’igihugu, na ho batahabona igisubizo kibarenganura, bakagana inkiko.

Aba bakozi bamaze amezi umunani bategereje ko bahabwa imperekeza zigenewe umukozi wa Leta wirukanwe kuko  aba  bose batangiye akazi ari abakozi ba Leta batijwe ibi bigo, bityo bakaba bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi bakozi basanzwe ba Leta.

Panorama

Musoni Jordi Michel, Umuyobozi wa Sendika SYPELGAZ, unahagararaiye abari abakozi ba WASAC na REG

Musoni Jordi Michel, Umuyobozi wa Sendika SYPELGAZ, unahagarariye abari abakozi ba WASAC na REG

4 Comments

4 Comments

  1. to read more

    June 10, 2016 at 17:23

    Thank you ever so for you article.Much thanks again. Fantastic.

  2. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 12:05

    A round of applause for your blog article.Really thank you! Cool.

  3. big dildos

    May 23, 2016 at 20:17

    GgHTpL This site was how do I say it? Relevant!! Finally I ave found something that helped me. Thanks a lot!

  4. Jordi

    April 25, 2016 at 18:52

    Icyo nakosora ni uko nta gihe ntarengwa twahaye Presidence cyo kudusubiza ahubwo tuzihangana dutegereze.
    Merci
    Jordi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities