Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatuye i Nyabimata ntibazibagirwa ibibi bakorewe na FNL ya Rusesabagina

Imodoka y'umuyobozi w'Umurenge wa Nyabimata yatwiswe n'abarwanyi ba FNL ya Rusesabagina na ho Nsabimana Callixte 'Sankara' akaba yari ayibereye umuvugizi.

Abatuye Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bishimiye itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina, nyuma y’agahinda n’intimba yabateye mu 2018 ubwo umutwe yabagamo wa FLN wabagabagaho ibitero byahitanye benshi bikangiza byinshi muri uyu murenge.

Ibi bitero bya FLN ya Rusesabagina byahitanye ubuzima bwa benshi ndetse byangiza byinshi, nk’aho abarwanyi b’uyu mutwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 19 Kamena 2018 bagabye igitero ku Biro by’Umurenge wa Nyabimata bakomeretsa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Muri icyo gitero bishe uwitwa Munyaneza Fidèle wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, uwitwa Maniriho Anathole wari ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata n’umuturage wundi witwa Habimana Joseph.

Kuri iyi tariki kandi abarwanyi ba FLN batwitse imodoka ya RAV4 hamwe n’inzu ya Koperative imwe y’abatuye muri ko gace.

Abaturage bo muri uyu murenge wa Nyabimata bataribagirwa ibi bibi byose bakorewe na FLN ya Rusesabagina, barifuza ko uyu mugabo yajyanwa aho uyu mutwe we wakoreye ibi byose kugira ngo bamwibonere.

Mu kiganiro Havugimana Jean Marie Vianney watwikiwe moto ku munsi w’iki gitero yagiranye na RBA yagarutse ku rwibutso afite kuri FLN.

Ati “Bamfashe mu mukandara ari babiri bahita bambwira ngo ninzane moto barebe puraki umwe yaka mugenzi we ikibiriti bahita bayitwika barambwira ngo nanjye ni nibeshya nkabarwanya barandasa.”

Uretse kumutwikira moto ngo banamwikoreje ibyo bari basahuye. Ati “Tugeze mu gasantere baca inzugi basahura ibintu n’amayoga byose bavangavanga n’amata barangije baratuzamukana, kubera umuzigo bankoreye ntabashakaga ari na nijoro twageze ahantu ku Gasekeri ndagwa umwe abwira undi ati uwamurasa ko arimo adutinza.”

Nk’abaturage banyuze muri izi nsanganya zose batewe na FLN, bavuze ko bishimiye itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina.

Cyimana Emmanuel warashwe ku gutwi ubwo ibi bitero byabaga we ngo n’uko byabaye icyorezo cya COVID-19 aba yaragiye kumwirebera.

Ati “Turaryoshye tumeze neza turimo gukoma mu mashyi n’uko ari iki cyorezo cyadufungiye tuba tugiye kubakira. Twashimye, umuyobozi waduhaye icyo gisambo cyatubujije umutekano.”

Icyifuzo cye ngo n’uko Rusesabagina ajyanwa i Nyabimata kugira ngo amubaze icyo yamuhoraga.

Ati “Naze hano i Nyabimata tumubone n’amaso, isasu yampushije ndashaje mfite imyaka 80 mubaze icyo yamporaga. Yabuze iki mu Rwanda cyatuma agenda arusebya.”

Abaturage bo muri Nyabimata bahuriza ku gushimira Umukuru w’Igihugu n’inzego z’umutekano kubera umuhate bagaragaza mu gukurikirana abijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Paul Rusesabagina watawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga. Ifatwa rye rije rikurikira irya Nsabimana Callixte wiyitaga ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN na we wafashwe muri Mata 2019.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities