Kuva ku itariki ya 31 Kanama 2020, Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza akubiyemo ibihano bikakaye bijyanye n’amakosa akorwa mu kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ibi bihano byakajijwe birimo ko n’abanyonzi bishoye mu muhanda ndetse n’abo batwaye bose bagomba guhanwa.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikubiye muri ayo mabwiriza bireba abatuye umujyi wa Kigali bose, abahakorera ndetse n’abahagana basaba serivisi zinyuranye. Ikindi kivugwa muri aya mabwiriza ni uko uzajya afatirwa mu ikosa inshuro ya kabiri amande azajya yikuba kabiri, na ho ufatiwe mu ikosa rimwe inshuro zirenze ebyiri azajya ashyikirizwa ubutabera, aregwa kwigomeka ku mategeko.
Amande yagaragajwe muri ayo mabwiriza ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000Frw) na miliyoni imwe (1,000,000Frw). Hiyongeraho gushyirwa ahabugenewe nibura amasaha 24, guhabwa inyigisho, ndetse hakaba n’abazajya bafungirwa ibikorwa mu gihe cy’ukwezi ariko kiterange amezi atatu. Amakosa yagaragajwe agomba kwirindwa kugira ngo umuntu ye guhura n’ayo mande, agera kuri 21.
