Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amahoteli yemerewe kwakira inama

Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 16 Kamena 2020, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu myanzuro yafashe harimo gukomorera amahoteli akakira inama. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30. Abatwara abagenzi ku magare ntacyo bavuzweho niba bazakora akazi kabo cyangwa niba batazakora.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 16 Kamena 2020

Ku wa kabiri, tariki ya 16 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02/06/2020.
  2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19

  1. Gahunda yo gupima abantu COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.
  2. Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.
  3. Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
  4. Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.
  5. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

Serivisi zemerewe gukora 

  1. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.
  2. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingoazatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
  3. Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu Gihugu.
  4. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye (non-contact outdoor sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
  5. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo Turere twombi. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.
  6. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zizakomeza, ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu Turere twose.
  7. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
  8. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.
  9. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30. 

Serivisi zizakomeza gufunga 

  1. Imipaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.
  2. Ingendo mu modoka rusange mu Turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zo zemerewe gukomeza gukora.
  3. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
  4. Insengero zizakomeza gufunga. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19, mu rwego Two kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima. 
  5. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.
  6. Utubari tuzakomeza gufunga.
  7. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.
  8. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko, politiki n’amateka bikurikira:
  • Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021;
  • Politiki y’Igihugu yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage;
  • Ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe;
  • Iteka rya Perezida rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye Komite Mpuzabikorwa y’Igihugu ishinzwe gushakisha no gutabara mu by’indege,
  • Iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere;
  • Iteka rya Minisitiri rigena umubare, amoko, imiterere n’imikoreshereze by’ibitabo by’irangamimerere.
  1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:
  • Gahunda yo gusubukura ibikorwa by’ubukerarugendo mu Gihugu;
  • Umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda (RwandaEQUIP) hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire y’abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta.
  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Madamu Johanna Christina Teague ahagararira igihugu cya Suwede mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi ufite ikicaro i Kigali.
  2. Inama y’Abaminisitiri yashyize Madamu Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Kamena 2020.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities