Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

“Kwibuka imiryango yazimye y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukubaha agaciro bambuwe”

Itangazo dukesha Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), rigaragaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, hateguye igikorwa cyo Kwibuka Imiryango Yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushakashatsi bugaragaza ko hari imiryango yazimye ibihumbi 15,593 igizwe n’abantu ibihumbi 68,871.

Umuryango witwa ko wazimye iyo abawugize bose (ababyeyi n’abana) bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi. Kimwe n’ibindi bikorwa byo Kwibuka ku Nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda yo kwibuka Imiryango Yazimye, izakorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hifashishwa itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Gatari Egide, Umuyoboz wa GAERG, aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko mu kwibuka iyi miryango, kuri uyu wa Gatandatu heteganyijwe ikiganiro kuri Radio Rwanda na Television Rwanda kizibanda ku kamaro ko kwibuka imiryango yazimye ndetse no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Ikiganiro n’ubutumwa buzatangwa bizibanda ku ruhare rw’inzego zitandukanye mu kwigisha abato n’abazavuka nyuma ibyerekeye Jenoside Yakorewe Abatutsi; n’akamaro ko kwibuka no kuzirikana imiryango yazimye by’umwihariko hagamijwe guca intege no kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Agira ati “Abantu bari mu miryango yazimye tugomba kubafata mu nshingano zacu za buri munsi, kuko nta bandi babibuka atari twe. Kubibuka ni umwenda tubafitiye tuba twishyuye.”

Gatari asaba urubyiruko kumenya ukuri bakirinda gushukwa n’abafite ibitekerezo bitanya abanyarwanda, baharanira ko nta muntu uzongera kurenganya undi kandi ko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.

Rwabuneza Anastase, umwe mu banyamuryango ba GAERG, avuga ko hari imiryango yazimye idafite uwabo n’umwe ubakomokaho ushobora kubibuka. Ko mu kwibuka mu bihe bisanzwe buri wese ufite abe yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abibuka akabunamira ariko imiryango yazimye ntawe ubibuka akaba ariyo mpamvu nka GAERG babazirikana.

Agira ati “Kwibuka imiryango yazimye ni ukongera kuyiha agaciro. Uwakoze Jenoside yashakaga kumaraho abantu nk’uko hari imiryango yazimye, ariko abasigaye tubafite mu nshingano, tugomba kubibuka.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bakomeje kwigishwa kwirinda amagambo, imbwirwaruhame n’ibindi bikorwa bihembera urwango n’ivangura biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ariko hari aho umutekano w’abarokotse Jenoside n’abatangabuhamya ukibasirwa.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Sena y’u Rwanda bwerekanye imiyoboro itanu y’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi; harimo itangazamakuru n’amacapiro, ibiganiro mbwirwaruhame n’imyigaragambyo, imiryango mpuzamahanga n’amadini, Ubutabera mpuzamahanga n’ubw’igihugu, abanyapolitiki, amashyaka ya politiki na za Leta. Muri ubwo bushakashatsi, Sena yerekanye uburyo bushoboka bwo gutsinda iki kibazo, ibishyira mu byiciro bitanu: Ubutabera, ubufatanye mpuzamahanga, ubushakashatsi, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta n’amatorero. Isaba ko bishyirwamo imbaraga hakoreshejwe imiyoboro itandukanye yo kumenyekanisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva mu mwaka wa 2009, Umuryango GAERG utegura ukanashyira mu bikorwa gahunda yo Kwibuka Imiryango Yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi gahunda, yahawe insanganyamatsiko igira iti: Ntukazime Nararokotse”.

GAERG yatangiye umushinga mugari wo kubika neza aya mateka ufite agaciro ka miliyoni 64 z’amafaranga y’u Rwanda. Umushinga urimo kwandika igitabo, kubika neza aya mazina y’imiryango yazimye mu buryo bw’ishyinguranyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga, no gukora filime mbarankuru. Alutta Continua #Ntukazime   #Kwibuka26.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities