Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Perezida wa Repubulika ahanzwe amaso ngo umuhanda Gasaka-Kibumbwe-Kaduha ukorwe

Iyangirika ry'umuhanda Kibumbwe-Kaduha ryahagaritse ubuhahirane bw'abatuye iyo mirenge (Ifoto/Rukundo)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2019, yabemereye ko abatuye mu mirenge ya Kaduha na Kibumbwe bazagerwaho n’umuhanda ubahuza hagati yabo ndetse n’umugi wa Nyamagabe, ufite uburebure bwa Kilometero 37.

Abaturage bo mirenge ya Kibumbwe na Kaduha yo mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko bamaze guterwa ubukene n’iyangirika ry’umuhanda uhuza imirenge yombi, kuko byahagaritse ubuhahirane, kandi uyu muhanda warabahuzaga n’Umujyi wa Nyamagabe ndetse n’Akarere ka Muhanga.

Imvura y’itumba uyu mwaka, yangije ibintu byinshi birimo ibikorwaremezo, abantu bahasize ubuzima, amatungo yarapfuye, imirima yaragiye, imisozi, inzu zarasenyutse n’ibindi.

Bimwe mu bikorwaremezo birimo imihanda, byangiritse bikomeye kubera imvura idasanzwe. Umuhanda Kibumbwe-Kaduha cyane cyane agace kava ahitwa mu Kinyana kugera ku iteme ry’ahitwa kuri Munyazi mu murenge wa Kaduha ndetse ugakomeza no hakurya ya Munyazi ahazwi nko mu Mukongoro, umuhanda warangiritse bikomeye. Ari abanyamaguru, abakoresha amagare, moto ndetse n’imodoka kuwukoresha ntibyoroshye.

Dukurikije uko uyu muhanda twawubonye twabonye warangiritse ku buryo bukomeye ukaba utakwemerera imodoka y’Imbangukiragutabara (Ambulance) gutambuka ivana abarwayi ku kigo nderabuzima cya Kibumwe ibajyana ku bitaro by’akarere bya Kaduha. Icyo kigo nderabuzima cya Kibumwe gisanzwe cyohereza indembe ku bitaro bya Kaduha n’ibya Kigeme kuko ari byo biri mu karere ka Nyamagabe.

Abaturage baturiye uyu muhanda ndetse n’abawukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi bajya cyangwa bava i Kaduha mu isoko cyangwa mu zindi gahunda zitandukanye, bavuga ko ubuhahirane bwadindiye kubera iyangirika ry’uwo muhanda.

Nkundakubaho Albert umuturage ukunze gukoresha uyu muhanda, avuga ko uyu muhanda nubwo utari usazwe ukoze neza ku buryo bagenda neza ku binyabiziga byabo byoroheje nk’amagare bagendaga, waba ufite umutwaro kuwugeza i Kaduha mu isoko ntibikugore nk’uko wawujyana ku mutwe.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wabo wa Kaduha ndetse n’uwa Kibumbwe bakwiye gushaka uko uyu muhanda wakongera kuba nyabajyendwa mu maguru mashya, kuko ukoreshwa cyane mu mibereho yabo ya buri munsi.

Agira ati “Ikibazo dufite ubu ni uguhangana n’iki cyorezo cya COVID-19, ariko ukwiye gukorwa ubuhahirane bugakomeza. Uyu muhanda ufasha abaturage kugera mu mujyi i Nyamagabe, no ku Buhanda mu karere ka Ruhango. Iyangirika ryawo ryahagaritse byinshi kandi bifasha kuzamura imibereho y’abaturage.”

Ku rundi ruhande abaturage bo mu murenge wa Kibumbwe nabo bahangayikishijwe bikomeye n’iyangirika ry’uyu muhanda kuko ngo guhahirana n’umurenge wa Kaduha ari ingirakamaro, bakenerayo byinshi harimo isoko ry’amatungo, ibiribwa n’ibindi.

Abacuruzi bo mu tugari twa Bwenda na Nyacyiza twegereye cyane umurenge wa Kaduha bavuga ko uyu muhanda Kibumbwe-Kaduha bawifashisha mu bucuruzi bwabo kuko abenshi barangura i Kaduha. Kuba rero warangiritse nabo byabagizeho ingaruka zikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, atangaza ko uwo muhanda wari usanzwe warangiritse ariko imvura y’itumba igatuma wangirika ku rushaho. Avuga ko akarere ubwako ibyo kakora binyuze mu muganda ari ugusiba ibinogo ariko nta bundi bushobozi gafite.

Agira ati “Uriya muhanda usanzwe warangiritse ariko imvura iheruka yatumye udakomeza kuba nyabagendwa. Ufitiye akamaro kanini abaturage kuko ubahuza n’Umujyi wa Nyamagabe. Ubwo Perezida wa Repubulika aheruka kudusura yatwemereye ko uwo muhanda bazawukora. Iki kiza cyadukomye mu nkokora ariko dufite ikizere ko ibyo yasezeranyije abaturage azabibagezaho, bashonje bahishiwe.”

Rukundo Eroge/Panorama-Nyamagabe

5 Comments

5 Comments

  1. Gerard

    August 5, 2020 at 03:52

    Ubwe.com iyi nkuru irimo ubuhanga wowe uyikora keep up

  2. Shema

    July 12, 2020 at 05:39

    Iyi nkuru ikoranywe ubushishozi rwose, uyu muhanda urakenewe muguteza imbere akarere ka Nyamagabe mubijyanye n’uburezi,ubukungu ndetse n’ubuvuzi muri rusange.

  3. Sele

    July 8, 2020 at 13:22

    Nibyo koko uyu muhanda urakenewe. Kuko n’ ingenzi mu gufasha abaturage gutera imbere binyuze mubuhahirane. Gusa kuva bizwi ubwo n’ ikibazo k’ igihe gusa.

  4. rwemalika

    July 3, 2020 at 09:03

    Nizera ko uzakorwa vuba kuko kuba yarabibasezeranyije bizakorwa. ntekereza ko inzitizi yabaye iyi Covid 19 umuco waba nya Rwanda nukwihangana batarambirwa

    • Nsabimana John

      November 28, 2022 at 09:36

      Rwose uyumuhanda irakenewe ,nkuko rukundo abivuga ,natwe abahakorera n’abahagenda turabibona ,ntabuhahirane n’indimirenge ihana imbibi n’a Kibumbwe,bityo bikadindiza iterambere rya kibumbwe.Byonyine nokugeza umurwayi Kubitaro bya Kaduha nuguhererekanya umurwayi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities