Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Amateka y’ibiganiro bya Perezida Kagame n’uwari uhagarariye u Bufaransa mu bibazo by’u Rwanda mbere ya Jenoside

Amateka y'ibiganiro bya Perezida Kagame n'uwari uhagarariye u Bufaransa mu bibazo by'u Rwanda mbere ya Jenoside

Paul Dijoud, wahoze ayobora Ishami rishinzwe Afurika na Madagascar muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa hagati ya Werurwe 1991 na Kanama 1992, ni umwe mu bayobozi bakunze kuvugwa mu mateka ajyanye n’uruhare rw’u Bufaransa mu bibazo by’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo atari Perezida cyangwa umuyobozi wa gisirikare, yari afite uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, binyuze mu nama, inyandiko za dipolomasi n’ubutumwa bwagezwaga ku buyobozi bw’icyo gihugu.

Paul Dijoud yagiye muri izo nshingano nyuma y’igihe gito FPR Inkotanyi itangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ku wa 1 Ukwakira 1990. Muri icyo gihe kandi u Bufaransa bwari bwarohereje ingabo mu Rwanda mu bikorwa byiswe Opération Noroît, ndetse bunatanga ubufasha bwa gisirikare ku Ngabo zari iza Leta y’u Rwanda.

Mu buhamya yatanze imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa mu 1998, Dijoud yavuze ko imwe mu ntego zari zigize politiki y’igihugu cye icyo gihe yari ugukumira FPR Inkotanyi kugira ngo idatsinda urugamba.

Yasobanuye ko ubutegetsi bwari buyobowe na François Mitterrand bwabonaga ko gufata ubutegetsi kwa FPR byashoboraga guteza ibibazo bikomeye birimo ibikorwa byo kwihorera n’intambara z’imbere mu gihugu.

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda muri Nyakanga 1991, Dijoud yavuze ko yabonye igihugu kirimo ubwoba bwinshi.

Ati: “Byari bisobanutse ko ibintu bibabaje byari kubaho hatagize igikorwa cyo kubikumira.”

Nyuma y’urwo ruzinduko, yakomeje kugira uruhare mu biganiro byahuzaga u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’inama yabereye i Paris muri Kanama 1991 yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda.

Inama yabereye i Paris yagiranye na Paul Kagame

Muri Nzeri 1991, Paul Dijoud yatumiye intumwa za FPR Inkotanyi i Paris, ziyobowe na Paul Kagame wari ukiri umuyobozi w’ingabo z’uwo mutwe.

Ku ruhande rwa FPR Inkotanyi hari Paul Kagame, Jacques Bihozagara, Dr Emmanuel Ndahiro, Aloysie Inyumba na Patrick Mazimpaka, mu gihe uruhande rw’u Bufaransa rwari ruhagarariwe na Paul Dijoud na Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa Perezida François Mitterrand.

Nk’uko Perezida Kagame yagiye abisobanura mu bihe bitandukanye, ibiganiro byaje gufata indi ntera nyuma yo kutumvikana ku cyifuzo cy’u Bufaransa cyo guhagarika imirwano.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyo nama Dijoud yamubwiye amagambo yakomeje kuvugwa mu mateka.

Ati: “Aravuga ngo mugomba kurekera kurwana kuko nimutarekera, nubwo mwafata Kigali ntabwo muzabona abantu banyu. Ibi ni byo yambwiye mu nama. Bwa mbere sinumvise icyo uyu mugabo yashakaga gusobanura cyo kutabona abantu bacu. Ariko mu buryo butaziguye byasobanuraga ko bazicwa. Inama yararangiye ariko ntabwo ari inama yagenze neza, ubwo twari turi gusohoka araduherekeza muri ‘corridor’ aravuga ariko yavugaga mu buryo bw’ininura, ngo nizere ko tuzahura ubutaha warabaye Umuyobozi w’igisirikare gishya cy’u Rwanda.”

Ikinyamakuru Le Figaro na cyo cyigeze gutangaza ko Dijoud yabwiye Kagame ko naramuka afashe Kigali atazahasanga abo mu muryango we, kuko bazaba baramaze kwicwa.

Perezida Kagame yafatiwe i Paris

Mu gihe uru ruzinduko rwari rukomeje, Perezida Kagame yavuze ko we na Dr Emmanuel Ndahiro bafashwe n’abapolisi b’u Bufaransa mu ijoro, bakajyanwa kubazwa n’urwego rw’ubutasi rwitwaga DST.

Yagize ati: “Rero hagati mu ijoro hafi Saa Kumi za mu gitondo, nakangukiye ku itara hari abantu bagera kuri batandatu barindwi mu cyumba bafite imbunda, ntabwo bari bambaye impuzankano bari bambaye amakoti n’ibindi. Ndakanguka ndababaza nti ‘Muri bande? Habaye iki?’”

Perezida Kagame yavuze ko yafunzwe amasaha menshi mbere yo kurekurwa nta bisobanuro ahawe.

Ati: “Yari inshuro ya mbere ngeze i Paris, n’inshuro yanjye ya mbere njya muri gereza.”

Nyuma y’iyo nkuru, Dijoud yavuze ko ifatwa ry’izo ntumwa ryabaye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga itarabimenyeshejwe, ndetse ko zaje kurekurwa nyuma y’uko Minisitiri abyivanzemo.

Raporo ya Komisiyo Duclert yasohotse mu 2021 yavuze ko inyandiko zashoboraga gusobanura neza iby’iryo fatwa zabuze mu bubiko bw’inyandiko za Leta y’u Bufaransa.

Mu buhamya bwatanzwe muri Gicurasi 2024, Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko mu gihe Perezida Kagame yari muri urwo ruzinduko i Paris, ibirindiro bye bya Gikoba byagabweho igitero, kigahitana abarinzi babiri ndetse kigakomerekamo abandi basirikare bakuru barimo Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga.

Ibi byose biri mu byakomeje kuvugwa nk’ibice by’ingenzi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu myaka yabanje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amateka y’ibiganiro bya Perezida Kagame n’uwari uhagarariye u Bufaransa mu bibazo by’u Rwanda mbere ya Jenoside

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities