Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

Banki y’Isi yagiriye inama u Rwanda ku cyerekezo 2050

Banki y’Isi ivuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 bisaba kuzamura ubumenyi bw’abantu bari mu kigero cyo gukora. Ibi bikubiye mu cyegeranyo cya 23 cyakozwe na Banki y’Isi shami ry’u Rwanda ku ishusho y’ubukungu.

Hirya no hino mu gihugu hagaragara urubyiruko rw’abasore n’inkumi bihangiye akazi ndetse banafasha benshi guhindura ubuzima bwabo bitewe namahirwe igihugu cyabahaye yo kwiyungura ubumenyi babuherewe imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ubusesenguzi bukubiye muri raporo ya 23 yakozwe na Banki y’Isi, ishami ry’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri yamuritse raporo ya 23 ku ishusho y’ubukungu izwi nka “Rwanda Economic Update’, igaragaza ko igihugu gikeneye gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’ubumenyi mu rwego rwo kongera ubushobozi urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Uhagarariye iyi Banki y’Isi mu Rwanda, Dr. Sahr John Kpundeh avuga ko ubu busesenguzi bwakozwe basanze igihugu kitagera ku iterambere ryifuzwa hatazamuwe intera y’ubumenyi u Rwanda rufite ubu.

Mu kiganiro yatanze, Visi Perezida wa kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Aimable Kimenyi nawe yemeza ko nk’urugaga biteguye gutanga umusanzu wabo.

Intego y’icyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere ni iyo guteza imbere ubumenyingiro ku buryo bitarenze mu 2029, NST 2, guhanga imirimo mishya hazaba hamaze guhangwa imirimo mishya 1.250.000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere avuga ko hari byinshi byakozwe mu cyiciro cya 1 cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST 1 mu kuzamura ubumenyi nubwo bikomeje kuba intego no muri iy’imyaka 5 iri imbere.

Iyi raporo ishyirwa hanze nyuma y’amezi 6, ishingira ku mibare n’amakuru yakusanyijwe na Leta n’imibare iyi banki y’Isi yegeranya mu mikorere yayo ya buri munsi.

Iyi raporo ije isanga indi yashyizwe hanze mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka yagiraga inama Leta kubaka imiterere y’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera aho gushingira cyane ku ishoramari rya Leta.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities