Connect with us

Hi, what are you looking for?

Basketball

Basketball: Hagati ya REG na Patriots haraca uwambaye

Ikipe ya REG BBC n’iya Patriots BBC mu bagabo kuri iki cyumweru zirahatanira igikombe cy’uyu mwaka mu mikino ya Basketball. Aya makipe ni ku nshuro ya 5 agiye guhura ku mukino wa nyuma, Patriots ikaba yaratsinzemo ine.

Uyu mukino uzaba utoroshye, ugiye kuba mu gihe ku mukino wa kane, Patriots yigaranzuye REG yari yamaze guhabwa amahirwe y’igikombe, ikayitsinda ku manota 78 kuri 65 ya REG.

Iyi ntsinzi ya Patriots, itari ifite abafana bake muri Stade, yatumye hazakinwa umukino wa Kamarampaka kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 muri BK Arena, kuko amakipe yombi anganya imikino ibiri kuri ibiri yatsinze.

Patriots yatangiranye imbaraga ku buryo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye irusha REB amanita 20. Uyu mukino utaroroheye ikipe ya REG byageze aho abakinnyi bayo basa n’abinjiye mu ntambara igeza ku munigo.

REG BBC yari yahawe icyizere cyo gutwara igikombe dore ko cyari giteretse aho, kuko yari ifite imikino ibiri yatsinze, bityo hitezwe ko nitsinda uwa gatatu ihita yegukana igikombe. Siko byagenze kuko uwo munsi byahinduye isura, igatsindwa.

Aya makipe amaze guhurira ku mukino wa nyuma inshuro eshanu. 2016-2017; 2018-2019; 2019-2020; 2020-2021 hakiyongeraho uyu mwaka wa 2021-2022.

Ku nshuro zose bamaze guhura, Patriots yegukanye igikombe inshuro enye, uretse mu mwaka wa 2020-2021 cyegukanwe na REG BBC itsinze ku manota 64-49. Yahise ibona itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022.

Mu bagore REG BBC ni yo yegukanye igikombe, itsinze APR BBC ku manota 63 kuri 54. Yahawe igikombe giherekejwe na sheki ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, na ho APR ihabwa sheki ya Miliyoni 5.

Rwanyange Rene Anthere

Byageze aho umukino uhinduka nk’imirwano
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Imikino

Iki gikorwa ngarukamwaka (Nationa Talents Day) kigamije kureba aho abana bageze batozwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.